Abafatabuguzi ba Tigo baratangira gukoresha 4G muri terefone

Ikigo cy’itumanaho Tigo, cyatangarije abafatabuguzi bacyo bose bafite terefone za Smartphones, ko batangira gukoresha internet inyaruka ya 4G tariki 19/10/2015.

Tigo yakoresheje amahirwe yo kubona abafatanyabikorwa baje mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa2015, aho yatangaje ko ibaye iya mbere mu Rwanda mu gutangiza ikoranabuhanga rya 4G muri terefone.

Abayobozi mu nzego za Leta, muri Tigo n'abafatanyabikorwa b'iki kigo.
Abayobozi mu nzego za Leta, muri Tigo n’abafatanyabikorwa b’iki kigo.

Internet ya 4G irihuta cyane, ku buryo kwakira inyandiko, amajwi, amafoto n’amashusho; byose biza byihuta cyane bidacikagurika. Ibi bikaba bifasha umuntu kuba yahamagarana n’undi bakaganira imbonankubone, cyangwa areba televiziyo kuri terefone ye.

Tigo iravuga ko 95% by’ubuso bw’u Rwanda bugerwaho n’itumanaho ryayo, ku buryo abantu bose batunze za smartphones ngo bafite amahirwe yo kugera ku iterambere rikoresheje ikoranabuhanga.

4G ikaba ari bwo bwoko bwa internet yihuta ya mbere ku isi; aho u Rwanda rumaze umwaka ruyikoresha ndetse rurimo gukwirakwiza ibikorwaremezo byayo mu gihugu.

Inama mpuzamahanga ya Transform Africa irimo gutanga amahirwe ku bigo byayitabiriye, kubona ubunararibonye mu mikorere yabyo, abafatanyabikorwa ndetse n’abakiriya bitarinze guhangayika bijya kubishakira mu mahanga.

Ni inama bivugwa ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagizemo uruhare rukomeye kugira ngo ibere mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Musobanure uko iboneka njye mbona nkoresha 3G ese biba automatic cg bisaba gusettinga cg ugura indi simcard mudusobanurire

Alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2015  →  Musubize

babigenza gute ngo bayibone 4G

Damascene yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Yes, ibi ni ibya mbere rwose, Tigo gahore ku isonga. Amagambo make ibikorwa byinshi. Ndagukunda Tigo!
Good services

Chris yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka