Minisitiri Mushikiwabo yasuye uruganda rukora “Drones” zizakoreshwa mu Rwanda
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasuye uruganda rwa Zipline rukora utudege tutagira abapilote (Drones) tugiye kujya dukoreshwa mu Rwanda.

Ku wa gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016, nibwo Minisitiri Mushikiwabo yasuye urwo ruganda ruherereye ahitwa Half Moon Bay mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubwo yasuraga urwo ruganda bamweretse imikorere ya kamwe muri utwo tudege, tumeze nk’utuzakoreshwa mu Rwanda mu minsi iri imbere, dukwirakwiza imiti mu bice bitandukanye. U Rwanda nirwo gihugu cya mbere ku isi, iryo koranabuhanga rizaba rikoreshejwemo.
Mu rugendo yakoreye muri urwo ruganda yari aherekejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert na bamwe mu bandi bayobozi bari muri Amerika bitabiriye Rwanda Cultural Day.

Ku wa kane tariki ya 22 Nzeli 2016, utudege tubiri twagejejwe mu Rwanda, twarageragejwe. Twageragerejwe ku kibuga cyatwo kiri kubakwa mu murenge wa shyogwe,Akagari ka Ruri mu Karere ka Muhanga.
Abahanga bavuga ko utwo tudege tuzakoreshwa mu Rwanda rufite amababa areshya na metero eshatu azadufasha kwikorera ibintu bipima ibilo 10 ku ntera ireshya n’ibilometero 100.
Utwo tudege ntituzifashishwa mu gukwirakwiza imiti gusa. Tuzanifashishwa mu bwikorezi bw’ibindi bintu birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi by’ubucuruzi.
Andi mafoto





Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tugezehezape!nd,umujyanamaw,ubuzima,izondege,nizitangire,akaziimiti,irakenewe