Yakoze akuma kafasha abagurisha amazi kutirirwa ku ivomero

Mugabo Kelly Theogène wiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumengiro rya Kigali (IPRC Kigali), yakoze akuma k’ikoranabuhanga kafasha ugurisha amazi guha serivisi abayakeneye bitamusabye kuba ahari.

Mugabo Kelly Theogène, wakoze Smart Voma
Mugabo Kelly Theogène, wakoze Smart Voma

Ni akuma uwo musore yise ‘Smart Voma’, kaba gacometse ku itiyo ikura amazi mu kigega, gafite mubazi ifite ikoranabuhanga rigezweho, igiciro cy’amazi kigashyirwamo mbere ku buryo iyo ukeneye amazi aje kuvoma akurikiza amabwiriza ubundi akavoma amazi ku kigero yifuza ariko abanje kwishyura.

Mugabo asobanura uburyo bukoreshwa kugira ngo umuntu uje kuvoma yishyure, cyane ko nyiri ukugurisha amazi aba adahari.

Agira ati “Smart Voma ifite uburyo butatu bwo kwishyura, iyo ufite ibiceri ni byo ukoresha, hari umwanya bishyirwamo amazi akaza. Ushobora gukoresha kandi ikarita y’ikoranabuhanga nk’ikoreshwa mu ngendo kuri bisi (Tap&Go), ukandika amafaranga wifuza gukoresha, hakaza amazi bihwanye”.

“Uburyo bwa gatatu ni ugukoresha Mobile Money, amafaranga akava kuri konti yawe akajya kuri konti y’ugurisha amazi, ibyo byose bikorwa mu kanya gato kandi uvoma agatwara amazi ahwanye n’amafaranga yishyuye”.

Ushaka kuvoma ashobora gukoresha ikarita y'ikoranabuhanga, ibiceri cyangwa Mobile Money
Ushaka kuvoma ashobora gukoresha ikarita y’ikoranabuhanga, ibiceri cyangwa Mobile Money

Uwo musore akomeza avuga ko iryo koranabuhanga rituma ugurisha amazi adahomba cyangwa yibwe mu gihe yakoreshaga umukozi, kuko rituma amafaranga yose amugeraho, kandi akagera kuri konti ye n’imisoro ya Leta yavuyeho kuko abashinzwe imisoro na bo ngo baba babona ibirimo gukorwa.

Mugabo avuga ko ubu ako kuma katarashyirwa ku isoko ngo ugakeneye abe yakagura, kuko ngo atarabona icyemezo cy’urwego ngenzuramikorere (RURA), kugira ngo bigaragarire Abanyarwanda ko bikora neza bityo iryo koranabuhanga ritangire rikoreshwe.

Uwo musore urimo kurangiza amashuri, avuga kugira ngo agere kuri icyo gikorwa nubwo ngo ako kuma kataramera neza nk’uko abyifuza, byamutwaye umwaka wose, gusa ngo akishimira aho bigeze kandi ko ategereje inyungu ku mushinga we mu gihe kiri imbere.

Mugabo ashimira ikigo cya IPRC Kigali yigamo kuko ngo cyamufashije kugira ngo igitekerezo cye gikure, kibe cyarashyizwe mu bikorwa.

Ati “Ndashimira cyane ikigo nigamo kuko hari ibikoresho ntari kubasha kwigurira bagiye bampa, abarimu na bo ndabashimira kuko ari bo banyoboye bananyungura inama. Nubwo umushinga ari uwanjye, abanyeshuri bagenzi banjye na bo baramfashije kuko akenshi dufatanya, ari yo mpamvu ngeze aha”.

Aka gakoresho gafite ikoranabuhanga rituma ugurisha amazi atirirwa ku ivomero
Aka gakoresho gafite ikoranabuhanga rituma ugurisha amazi atirirwa ku ivomero

Ako kuma uzifuza kukagura mu gihe kiri imbere kugira ngo agakoreshe mu kugurisha amazi, ngo azishyura ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa 6 Nzeri 2019, Mugabo yamuritse iryo koranabuhanga rye, ubwo Minisiteri y’Uburezi yari yateguye igikorwa cyo guhemba abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu burezi, na we akaba yarahembwe, aho yahawe mudasobwa igendanwa ndetse na seritifika.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yavuze ko guhemba ababaye indashyikirwa mu guteza imbere uburezi bizakomeza ndetse n’udushya tugenda tuvumburwa n’abana tukazashyigikirwa.

Minisitiri Mutimura yavuze ko imishinga y'indashyikirwa izakurikiranwa kugira ngo itezwe imbere
Minisitiri Mutimura yavuze ko imishinga y’indashyikirwa izakurikiranwa kugira ngo itezwe imbere

Ati “Iki gikorwa turacyishimiye kuko ari bumwe mu buryo bwo guteza imbere ibyo tugezeho mu burezi, tugateganya ko byazajya bikorwa buri mwaka. Imishinga y’indashyikirwa mwabonye tuzayikurikirana, cyane ko hari ikigega cyo guteza imbere udushya, rero hari ishobora guhabwa amafaranga ba nyirayo bakiteza imbere”.

Muri icyo gikorwa hahembwe abantu batandukanye bitewe n’ibyo bakoze, kikaba cyitabiriwe n’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu musore(www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/yakoze-akuma-kafasha-abagurisha-amazi-kutirirwa-ku-ivomero)niba atwumva adushake twitegute gukorana.
yatwandikira kuri [email protected] cyangwa kuri mutimarwanda.com

mutimarwanda.com yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka