Uruganda rwakoze ikaramu ikosora amakosa y’imyandikire

Abahanga babiri bo mu gihugu cy’u Budage bakoze ikaramu ishobora kugukosora amakosa y’imyandikire mu gihe umuntu arimo kuyandikisha.

Iyo karamu yakozwe n’isosiyete yitwa Lernstift ifite ubushobozi bwo kumva ibyo uyandikisha ashaka, ikamenya inyuguti n’amagambo wandika. Igihe ukoze ikosa ry’imyandikire igasona ikakwereka ikosa ukoze.

Ifite n’uburyo ushobora gukoresha ikoranabuhanga rya interinete wifashishije Wi-Fi ikoranye n’ikaramu. Uburyo ikozemo ishobora gukurikirana inyandiko zose n’ubwo waba wandika mu kirere cyangwa mu muyaga nta kintu wandikaho.

Ngiyo ikaramu yakozwe ikosora amakosa mu myandikire.
Ngiyo ikaramu yakozwe ikosora amakosa mu myandikire.

Iyi karamu ishobora gucomekwa kuri telephone zo mu bwoko bwa smartphone cyangwa kuri za mudasobwa maze inyandiko zigashyirwa kuri interinete , ukabisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga rya interinete.

Iyi karamu ya Lernstift ntabwo ari ngombwa ko ikenera urupapuro rwabugenewe cyangwa ibindi bikoresho bihambaye. Ifite uburyo bubiri ikoramo: Uburyo bw’imyandikire butuma ikwereka aho wanditse nabi ijambo maze igasona ikakwereka ahari ikosa.

Ubundi buryo ni ukunoza umukono. Iyo inyuguti uyanditse ku buryo butari bwiza, bigaragara nabi irasona ikakwereka aho ukosora. Lernstift ikoreshwa mu kumenya niba inyandiko wanditse ihura n’inyandiko usoma.

Imbere mu ikaramu n'uburyo ikozemo.
Imbere mu ikaramu n’uburyo ikozemo.

Aba bahanga ngo biteguye mu minsi itaha kuzanonosora iyi karamu ku buryo yajya ikosora n’amakosa y’ikibonezamvugo cyangwa kubaka interuro. Wolsky Kaesmacher bayikoze, binyuze mu mushinga witwa Kickstarter avuga ko iyi karamu izaba igurwa hagati y’amayero 120 na 160.

Barateganya gushyiramo indimi zigera kuri 40 yabasha gukosora. Ku ikubitiro izaba ifite indimi 2: icyongereza n’ikidage. Ngo ishobora no kugira uruhare runini mu kwigisha abantu indimi nk’uko tubikesha Cnn.com.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niyo mubihugu bikoresha icyongereza n’ igifaransa gusa , kugera mu rwanda ho ntacyo yadufasha . Byee Byeee..... Jaja .

eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2013  →  Musubize

Iyi karamu ntabwo ikopeza,ahubwo wandika ijambo nabi ikakuburira,ubwo rero EasyLife we nuyijyana mu kizami ukandika ko Perezida wa Amerika yitwa Bush ntabwo izagukosora,ahubwo keretse niwandika nabi aho kuvuga Bush ukavuga Buhs,naho kukubwira ngo OYA NI OBAMA wapiii,ikibabaje n’uko iriya karamu itazapfa yumvise ikinyarwanda bahungu mwe..

Mazembe yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Apuuu! Mbonye ikaramu nzitwaza ubutaha mu Kizamini!

EASY LIFE yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka