Umunyeshuri wa KIST yatangiye sosiyete ikoresha GPS mu gucunga imodoka
Rurasire Christian, umusore wize ikoranabuhanga muri KIST, yatangije sosiyete yitwa Genius Tracking ikoresha itumanaho ryitwa GPS (Global Position System) mukwerekana aho imodoka iri, isegonda ku isegonda.
Ubwo buhanga bukoresha GPS hamwe n’imiyoboro y’itumanaho ya MTN maze bakabasha gukurikirana ibyuma bashyize mu modoka aho yaba iri hose hagera umurongo wa MTN haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Gukoresha iri koranabuhanga bifasha abacuruzi cyangwa sosiyete zitunze imodoka nyinshi kumenya uburebure bw’urugendo na litiro za lisansi imodoka yakoresheje.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko amasosiyete akoresha bene ubu buryo agabanya 25% by’ingengo y’imari yakoreshaga ku mamodoka kuko abashoferi bakoresha imodoka z’akazi muri gahunda zabo bwite bamenyekana byoroshye.
Sosiyete ya Genius Tracking ikaba yarashowemo imari na Gakwaya Christian.
Mu masosiyete yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Genius Tracking harimo PSI Rwanda na Africa Tours.
Ntabgoba Jovani
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yego Musore
Komerezaho Christian, nibyo nibyo. Nukukihangira tu.