Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ari gukora indege itagira umupilote

Nteziryayo Olivier ahamya ko inzozi yari afite akiri umwana zo gukora indege yatangiye kuzikabya kuko yabonye ubumenyi buzamufasha kuyikora.

Uyu munyeshuri ari gukora "Drone" azashyira hanze muri 2018
Uyu munyeshuri ari gukora "Drone" azashyira hanze muri 2018

Uyu munyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) muri Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, atangaza ibi mu gihe yatangiye gukora indege nto itagira umupilote izwi ku izina rya “Drone”.

Nteziryayo w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Rwamagana, wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ibijyanye n’iby’ingufu (Mechanical Engineering and energy) yabwiye Kigali Today ko inzozi zo gukora indege yazigize afite imyaka umunani y’amavuko.

Agira ati “Igitekerezo cyo gukora indege cyatangiye mu bwana icyo gihe ngakora imodoka ariko nkumva sinyuzwe. Aho ngereye muri Kaminuza nibwo nashatse gukabya izo nzozi maze nkora indege nto idagira umupilote.”

Drone ari gukora ni aho igeze. Aracyashyiraho ibikoresho
Drone ari gukora ni aho igeze. Aracyashyiraho ibikoresho

Akomeza avuga ko ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza yakoze indege nto itagira umupilote iraguruka ariko kubera ko hari ibyo yaburagaho byatumye atangira umushinga wo gukora indi iteye imbere mu ikoranabuhanga, ariyo ari gukora ubu.

Ibyo byose abifashwamo n’abafatanyabikorwa yagejejeho umushinga we barimo ikigo kitwa FAB LAB gikorera mu Rwanda.

Abo nibo bamufasha kubona ibikoresho byose akoresha iyo “Drone”, ubundi bumenyi bwo gukora izo ndege akabubona yifashishije interineti. Ibikoresho bimwe yifashisha harimo ibikarito, amadebe, za dinamo n’ibindi.

Nteziryayo ahamya ko iyo ndege itagira umupilote ari gukora azayimurika mu mpera z’umwaka wa 2018.

Ati “Mbere ntangira gukora iriya ndege nto naje kongera nkavugurura nta baterankunga nari mfite kandi narayikoze mbigeraho.”

Akomeza agira ati “Ubu mfite abaterankunga kandi nizeye neza ko inzozi zanjye zizaba impamo ngakora indege nagambiriye kuva mu bwana bwanjye.”

Bimwe mu bikoresho azashyira kuri iyo "Drone"
Bimwe mu bikoresho azashyira kuri iyo "Drone"

Dusabe Miriam, umuyobozi mukuru w’ikigo cya FAB LAB gikorera mu Rwanda ari nacyo gikurikiranira uwo musore, avuga ko bafasha ababagana bafite imishinga y’ikoranabuhanga.

Agira ati “Kugeza ubu dufite imishinga 10 ubona ko ifatika tuyitera inkunga y’ibikoresho ndetse tukabashakira n’abantu b’impuguke kugira ngo bazagere kubyo bashaka batagize ikibazo cy’ubuhsobozi buke.”

Iyo ni Drone yakoze bwa mbere
Iyo ni Drone yakoze bwa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

komeza musore birimo biz

gad yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Mba mukabagari mukarere ka ruhango nanjye nakoze phone ikora nka google lunnete kandi mfite ubumenyi kuri drone kuko maze gukora 2 nabasabaga kumpuza nuwo musore tugakora ibitangaza MY 4ne number 0725221439 ndabizeza ko niduhuza ubumenyi tuzakora byinshi

nzayisenga yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Amahirwe masa kuri olivier

cyprien yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Nibyiza ashake uko yasura drones ziri i muhanga byagira icyo bimwungura mubumenyi acyeneye

J.PIERRE habyalimana yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

inzozi zawe zizaba nziza cyane nimba wiziye imana kd urashoboye

hakizimana jeanpierre yanditse ku itariki ya: 14-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka