Ugiye kujya ukoresha ikarita ya Tap&Go aho ugiye hose muri Kigali

Bisi zose zikorera mu Mujyi wa Kigali zamaze gushyirwamo uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikarita ya Tap&Go yari amaze kumenyerwa na benshi.

Abanyarwanda bamaze kumenyera gukoresha uburyo bwa Tap&Go mu kwishyura ingendo muri Kigali.
Abanyarwanda bamaze kumenyera gukoresha uburyo bwa Tap&Go mu kwishyura ingendo muri Kigali.

Ubu buryo buje guca burundu ibibazo bituruka ku ihererekanya mafaranga, harimo gutakara cyangwa kwiba, nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete AC Group ishyira mu bikorwa iyi gahunda bubitangaza.

Gukoresha amakarita ya Tap&Go ryari rigeze ku kigero cya 97% mu mihanda yo muri Kigali. Ariko ubu igice cya Remera kigana i Ndera cyamaze nacyo kugezwamo ubu buryo. Imihanda ishamikiye kuri uyu muhanda nk’uwa Cumi na gatanu nayo zizajya zikoreshwamo.

Patrick Buchana, umuyobozi wa AC Group, yavuze ko uyu muhanda uje wuzuza intego bari barihaye yo gukwirakwiza ubu buryo mu mujyi hose bitarenze uyu mwaka.

Yavuze ko bijyanye na gahunda ya leta yo kugira ubukungu bukoresha ihererekanyamafaranga mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Tap&Go yagiriyeho guha serivisi nziza abakiriya. Ibigo bitwara abagenzi bishobora gukusanya amafaranga menshi kubera ubu buryo hatabayeho uburiganya, bikabafasha gukomeza gushora imari no kongera serivisi batanga. Na gahunda za leta ku bwikorezi zikarushaho kugenda neza.”

Bamwe mu batwara abagenzi mu nzira za Remera - Ndera bakoresha ubu buryo bwa Tap&Go, bavuga ko byabafashije mu gukora neza akazi kabo kandi bagakorera ku gihe, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi ba KBS (Kigali Bus Services).

Ati “Ubu dusigaye dushobora gukusanya amafaranga neza, bituma tubasha gukora neza no kongera serivisi duha abakiriya.”

AC Group yatangiye gukora mu 2015, ifite intego yo gufasha Afurika kugira imijyi ikoresha ikoranabuhanga muri gahunda zayo za buri munsi. Uretse gukorera mu Rwanda, yatangije uburyo bwa Tap&Go mu mijyi nka Yaoundé na Douala muri Camroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hakizimana daniel iyokarita yitwa tap&go umuntu yiyibona gutec?Cg iguragutec?Murakoze mujyemutugezaho utuntu twubwenge thx

hakizimana daniel yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Tap&Go igura ama frw 500 ubundi ugashyiraho ayo ushaka. Ziboneka ahantu hose muri Gare nka Nyabugogo, Downtown, Remera,Nyanza..... ndetse na bimwe mu byapa bihuriraho abantu benshi nka Kinamba,Sonatubes..

Didi yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka