U Rwanda rwitabiriye ibikorwa by’Umuryango mpuzamahanga w’itumanaho n’ikoranabuhanga (ITU)

Abikorera baturutse mu Rwanda barimo kaminuza Carnegie Mellon University, Axis, Zilencio Creativo, BSC, Osca Connect, Hehe Ltd na Ngali Holdings bitabiriye ibikorwa by’umuryango ITU biri kubera Dubai tariki 18/10/2012birimo n’imurikagurisha.

Ibi bikorwa biribanda ku gusangira ubumenyi no guhanahana amakuru hagati y’inzego n’abantu bakomeye bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hagati ya za kaminuza no hagati ya za Leta.

Mu gihe kirenga imyaka 145 umaze, uyu muryango wafashije mu gusaranganya imirongo yifashishwa mu itumanaho, ibyerekeye ibyogajuru, wafashije guteza imbere ibikorwaremezo bifasha mu ikoranabuhanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ndetse ushyiraho n’amabwiriza ngenderwaho muri uru rwego.

Uyu muryango kandi urakomeza gufasha muri ibyo byose by’itumanaho nk’ibya za telefoni zigendanwa, gusaranga imirongo ikoreshwa n’amaradiyo, internet n’ibindi byo muri uru rwego.

Umuryango ITU kandi ni nawo utegura ibikorwa birimo n’amamurika nk’ibiri kubera Dubai bigamije guhuriza hamwe abafite uruhare mu guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga kugira ngo baganire.

Abateraniye muri izo nama kandi basangira ibitekerezo by’ukuntu bashyiraho imirongo migari ikoranabuhanga ryizagenderaho ngo rirusheho gutera imbere nk’uko urubuga rwa internet rwa repubulika y’u Rwanda rubitangaza.

ITU ni ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku birebana n’itumanaho n’ikoranabuhanga, ukaba ari nawo uruta indi yose muri uru rwego.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka