U Rwanda rugiye kwifashisha Robots mu gupima #COVID19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangarije Abaturarwanda ko bagiye kubona muri za gare, mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi ’robot’ irimo kubapima Coronavirus.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

Yavuze ko ku ikubitiro haje robots eshanu zizahera akazi ko gupima virusi y’icyorezo Covid-19 (Coronavirus) ahari abanduye ubwo burwayi, ariko ko hari n’izindi Leta y’u Rwanda yatumije zizagezwa mu gihugu mu minsi ya vuba.

Dr Ngamije yabwiye RBA ati "Izi robots zije gutanga umusanzu kuko muri iki cyorezo hari ibyo twabonye byatwunganira, turazishyira ahari abanduye, aho ishobora gufata ibipimo by’umurwayi nk’umuriro, uko umuntu ahumeka n’ibindi."

"Ibi biratuma umuforomo cyangwa umuganga atajya kureba umurwayi inshuro nyinshi", bikaba ngo byanamufasha gukurikirana abantu benshi icyarimwe no kubona akanya ko kuruhuka.

Minisitiri w’Ubuzima akomeza agira ati "Izi robots tuzazifashisha mu minsi iri imbere ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare, mu masoko, aho zishobora kumenya ufite ibimenyetso by’indwara ya Covid-19".

Iyi Robot yagaragajwe kuri Twitter na RBC iherekezwa n'amagambo avuga ko Robots zigiye kwifashishwa mu koroshya ubuvuzi bwa COVID-19 mu Rwanda
Iyi Robot yagaragajwe kuri Twitter na RBC iherekezwa n’amagambo avuga ko Robots zigiye kwifashishwa mu koroshya ubuvuzi bwa COVID-19 mu Rwanda

Izi mashini zimeze nk’umuntu (robots) eshanu zanahawe amazina y’Ikinyarwanda, hakaba harimo iyitwa Urumuri, Icyizere, Kazuba, Ngabo n’iyitwa Mwiza.

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ikomeza ivuga ko gukoresha robot mu gupima Covid-19 bizajya byorohereza abantu kubona ibisubizo mu buryo bwihuse.

MINISANTE ikomeza ivuga ko muri iki gihe abantu boroherejwe bagasohoka hanze, atari umwanya wo kwirara, iyo Minisiteri ikaba isaba abantu gukomeza amabwiriza yo kwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka