Tough Stuff Solar ikora amatara akoresha imirasire y’izuba

Tough Stuff Solar ni sosiyete icuruza amatara atanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba yihaye intego yo kugeza amatara ku baturage bo mu byaro mu rwego rwo guca akadodowa kuko gatera ndwara z’imyanya y’ubuhumekero ndetse n’amaso.

Uretse n’indwara gatera, bougies n’utudodowa dukunda guteza impanuka z’inkongi zihitana abantu n’ibintu bitandukanye; nk’uko bisobanurwa na Musoni James ukuriye sosiyete Tough Stuff Solar.

Tough Stuff Solar ikorera mu turere twose ikorana by’umwihariko n’amakoperative aho igurisha iryo tara ku mafaranga ibihumbi 17 bakaryishyura mu byiciro bibiri.

Ngo iteganya no guha ayo matara abagore ku mwenda bakayishyura mu gihe cy’amezi atandatu n’inyungu ya 2%; nk’uko Musoni James, umuyobozi wa Tough Stuff Solar abitangaza.

Umuyobozi wa Tough Stuff Solar asobanurira abayobozi imikorere y'itara rikoresha imirasire y'izuba. (Photo:N. Leonard)
Umuyobozi wa Tough Stuff Solar asobanurira abayobozi imikorere y’itara rikoresha imirasire y’izuba. (Photo:N. Leonard)

Ubwo iyi sosiyete yamurikiraga urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ibyo bikoresho kuri uyu wa 13/11/2012, rwagaragaje ko rufite inyota yo gukoresha ayo matara afite na pano acaginga terefone kuko azakemura n’ikibazo cy’umuriro w’amaterefone mu byaro bitagira umuriro w’amashanyarazi.

Urubyiruko ruvuga ko gucuruza ibyo bikoresho bya Tough Stuff Solar bizabinjiriza amafaranga atari make kandi bikaba bikenewe cyane aho batuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri natwe mu Majyepfo mutugezeho yo matara turayakeneye.

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Nmundangire aho iyi sosiyete nayisanga rwose, kandi idufashe yeguhenda ibikoresho byayo ahasigaye tugurire abkecuru bacu amatara ndetse bana sharije udutelefone twabo kuko batuma abantu gusharija bakabiba za battery za telefone bakabashyiriramo izipfuye

Barinda yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka