StarTimes Group yahaye igihembo Perezida Kagame ku bwo guteza imbere ikoranabuhanga
StarTimes Group yahaye Perezida Paul Kagame igihembo ku bw’uruhare rukomeye agira guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Iki gihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Umuyobozi wa StarTimes ku rwego rw’isi, Pang Xinxing yavuze ko bashimira Perezida Kagame kubwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga no kugera ku ntego z’icyerekezo 2020.
StarTimes ni sosiyete mpuzamahanga y’ikorabuhanga ikwirakwiza amashusho mu buryo bugezweho yashinzwe mu 1988 mu Bushinwa, ikaba yaratangiye gukorera muri Afurika mu 2002 naho mu Rwanda ikaba yaratangiye mu 2007. Kugeza ubu StarTimes ikorera mu bihugu bisaga 23 ku isi.
Pang Xinxing yagize ati “Perezida Kagame yakomeje kutubera icyitegererezo no kuduha imbaraga nk’abayobozi mu kuzamura isakazamashusho rigezweho mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye by’Afurika … Twifuje guha Perezida Kagame iki gihembo mu rwego rwo kumushimira ku rwego rwo hejuru mu ruhare rwe mu kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga.”
Yakira iki gihembo mu izina ry’umukuru w’igihugu, tariki 15/05/2014, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ibikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda byatijwe umurindi n’ikwirakwiza ry’umuyoboro mugari wa internet (fiber optic).

Ati “StarTimes yatugaragarije icyifuzo cy’uko twakomeza gukorana ku buryo buri muturage aba afite imiyoboro 24 ya televiziyo itandukanye itanga ubwoko bw’amakuru butandukanye muri iyi gahunda ya digital migration.
Kandi ibikoresho bikaboneka kandi bikagura make ndetse umuntu akabyishyura mu gihe kirekire kandi bikagera kuri benshi icyarimwe; aho abaturage bajya bagezwaho za televiziyo ku rwego rw’umugudugu.”
Pang Xinxing yatangaje ko ko StarTimes izakomeza gutanga umusanzu mu kuzamura urwego rw’isakazamashusho mu buryo bugezweho.
Yagize ati “Ubwo StarTimes Group yatangizaga ibikorwa byayo muri Afurika; twifuje gutangirira mu Rwanda kuko Perezida Kagame afite icyerekezo kizima ndetse n’ubushake mu kuzamura ubuyobozi bwiza ndetse no guteza imbere ubukungu. Twatangiriye mu Rwanda none ubu dusigaye dukorera mu bihugu byose by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.”
StarTimes yazanye mu Rwanda ikoranabuhanga rigezweho mu gukoresha inyakiramashusho ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba; ibi bizazamura umubare w’Abanyarwanda batuze izi nyakiramashusho by’umwihariko mu bice byitaruye umujyi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|