Scanner ifotora ibintu bikaza uko byakabaye (3D Scanner) igiye kujya ku isoko
Scanner ifotora ibintu bitari impapuro bikaza bifite impande zabyo zose (3D Scanner), yitwa The Makerbot Digitizer ikaba igura amadolari y’America 1.400 (850.000FRW). Izatangira kujya ku isoko mu ntangiriro z’Ukwakira.
Inkuru dukesha urubuga rwa BBC iravuga ko iyo scanner ikora ibintu bikaza uko byakabaye, yashyizwe ahagaragara n’uruganda rwitwa The Makerbot. Ngo nyuma y’uko igiye ahagaragara, abantu batangiye kuyikenera cyane ku buryo abayikoze batangiye kubura amahwemo.
Iyo scanner ikoranye ubuhanga ku buryo ishobora gufotora ikintu kikaza uko cyakabaye, ni ukuvuga ko ikora ikimeze nk’icyo yafotoye kikaza kimeze nkacyo neza neza.

Kuyikoresha kandi ngo ntibisaba ubundi buhanga cyangwa izindi porogaramu (softwares) za mudasobwa zihambaye.
Uko ikora, ngo yohereza ibyo bita lasers zikazenguruka ikintu igiye gufotora. Ni ukuvuga ko zipima umubyimba, uburebure, ubugari mbese uko ikintu giteye muri make, ubundi igakora igisa na cyo 100%.
Ubushobozi bw’iyo scanner bwo gukora ikintu runaka buterwa n’ingano yacyo. Igikombe kiringaniye ngo gitwara iminota 12 gusa.

Hagati aho uruganda rwa Makerbot rwavuze ko iriya scanner idafotora ibibonetse byose, bityo ngo abantu ntibazagerageze kuyibyaza ibyo idashoboye.
Ni byo ba nyiri uruganda bavuze bagira bati, “ntimwibwire ko mushobora gusikana (scan) hamburger (umugati urimo inyama n’ifiriti) ngo hanyuma muyibone imbere yanyu muyirye”!
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|