Samsung yatsinze Apple mu Bwongereza

Samsung yatsinze Apple mu rukiko rwo mu bwongereza nyuma y’uko Apple itanze ikirego ko Samsung yiganye iPads zayo igakora Galaxy Tab zisa nayo. Apple yategetswe gusaba imbabazi ibinyujije mu kwamamaza.

Umucamanza wari uyoboye urubanza yemeje ko ntaho Galaxy Tab za Samsung zihuriye na iPads za Apple, bityo akaba yasabye Apple ko itangira kuvuguruza ibyo imaze iminsi ishinja Samsung ku rubuga rwayo ko yakopeye iPads za Apple igakora Galaxy Tab.

Umucamanza kandi yategetse Apple ko igomba gushyira ijambo “Samsung/Apple judgement ku irembo ry’urubuga rwayo mu gihe cy’ukwezi igomba kumara isaba imbabazi.

Urukiko rwemeje ko Samsung itiganye iPad.
Urukiko rwemeje ko Samsung itiganye iPad.

Apple yanategetswe gushyira izindi nyandiko zamamaza zisaba imbabazi mu binyamakuru nka: the Daily Mail, Financial Times, T3 Magazine n’ibindi bitandukanye.

Apple ifite uburenganzira bwo kujurira mu rukiko rw’ikirenga n’ubwo nta cyo yari yabivugaho; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The DailyTech.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka