Rwamagana: Abashoramari b’Abayapani bamuritse amatara akoreshwa n’izuba gusa

Ikigo cy’Abayapani cyitwa GS YUASA International Ltd cyazobereye mu gukora ibikoresho by’amashanyarazi cyagaragarije abatuye akarere ka Rwamagana ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku zuba, bakwifashisha mu kubona urumuri n’amashanyarazi bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ibi bikoresho birimo amatara yafasha abaturage mu gutanga urumuri mu rugo kandi akaba afite inzira zo gushyira umuriro mu matelefoni agendanwa no gucana televiziyo ndetse hakabamo n’amatara amurika ku mihanda akoresheje imirasire y’izuba gusa.

Agapaki karimo amatara abiri yo gucana mu nzu hamwe n’icyuma cyiyaha umuriro kagura amadorali ya Amerika ari hagati ya 160 na 200. Ayo matara abiri ashobora kwaka mu gihe cy’amasaha icyenda akoresha umuriro wabitswe na cya cyuma. Akarusho ni uko icyo cyuma kibika umuriro gifite agatara kirukana imibu.

Aka gapaki kagura hagati y'amadorali 160 na 200 karimo amatara abiri n'icyuma kibika umuriro akoresha.
Aka gapaki kagura hagati y’amadorali 160 na 200 karimo amatara abiri n’icyuma kibika umuriro akoresha.

Imurika ry’ingero (samples) ryakorewe bwa mbere mu karere ka Rwamagana, kuwa 26/03/2014, aho bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba basobanuriwe akamaro k’ibi bikoresho ndetse n’uburyo byagira impinduka zikomeye mu buzima bw’abaturage.

Harry Yamada ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya GS YUASA International yavuze ko ibi bikoresho bitanga urumuri ruhagije bikura mu mirasire y’izuba, kandi ngo bikaramba kuko bifite ubushobozi bwo kumara imyaka 20 naho itara ryo rikamara imyaka 5.

Iki kigo gishaka gufungura ishami mu Rwanda, kivuga ko ahageze aya matara, by’umwihariko mu bice by’ibyaro, bifasha abana biga neza ku mugoroba ndetse abaturage bakabona urumuri rubashoboza gukora ibikorwa bitandukanye bikenera urumuri.

Ing. Harry YAMADA (ibumoso) na mugenzi we, basobanura bakanerekana imikoreshereze y'aya matara.
Ing. Harry YAMADA (ibumoso) na mugenzi we, basobanura bakanerekana imikoreshereze y’aya matara.

Kuba aya matara adatera umwuka mubi uhumanya kandi ngo byaba igisubizo kubagikoresha udutadowa, kuko ducumba umwotsi wahumanya abawuhumeka.

Bamwe mu bayobozi b’uturere two mu ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ko ibi bikoresho byaba igisubizo ku batuye iyo ntara ibamo n’izuba ryinshi kandi abaturage bayo bakeneye ibikoresho byabavana ku bya gakondo bitabaha ibisubizo bakeneye iki gihe nko kubonesha mu nzu abana biga no gushyira umuriro muri za telefoni zigendanwa zasakaye hose mu Rwanda.

GS YUASA International ikigo gifite inganda 40 n’amashami mu Buyapani n’ahandi ku isi, ikaba ifite ubuhanga mu bijyanye no gutunganya amabatiri akomeye ndetse n’ibikoresho by’ingufu zisazurwa, renewable energy products.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza iyi sosiyete izanye aya matara turayishimiye, ariko ndumva ibiciro byayo bikiri hejuru cyane kuburyo abaturage benshi mucyaro batakwibona kuriri soko. Nibagabanye ibiciro tuzagura rwose.

jean paul yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka