Rulindo: Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kumenya uburere bw’abanyeshuri

Ikoranabuhanga ryifashisha telephone zigendanwa ngo ryaba ririmo rigenda rihindura imyitwarire imwe imwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri mu karere ka Rulindo.

Umukozi w’akarere ka Rulindo ushinzwe ikoranabuhanga, Murindabigwi Jean Baptiste yemeza ko hari gahunda bafite yo kwifashisha ikoranabuhanga rikorerwa ku matelefoni agendandanwa, aho umubyeyi ndetse n’ikigo cy’ishuri umwana we yigamo bashobora kuzajya bahuriraho, bahererekanya amakuru ku buryo bworoshye hakamenyekana imyitwarire y’umunyeshuri .

Iyi programme yiswe student autorisation management system, ngo izajya yifashishwa hakoreshejwe ubutumwa buzajya bwoherezwa kuri telefoni y’umubyeyi mu gihe umwana ahawe uruhushya rwo kuva ku ishuri agiye mu rugo iwabo, bukamenyesha ababyeyi be igihe ahaviriye ndetse n’ikimuzanye.

Ibi ngo bizafasha kumenya neza no kugenzura imyitwarire y’umwana mu gihe azajya aba ari mu nzira kuko umubyeyi azajya amenya niba umwana hari ahandi yinyuriye muri gahunda zidakwiye.

Cyo kimwe no ku buyobozi bw’ikigo umwana yigamo, ngo ubu butumwa umubyeyi nawe azajya abwohereza yifashishije iyo programme amenyeshe ubuyobozi bw’ikigo ko umunyeshuri agarutse ku ishuri n’igihe aziye, bityo hamenyekane niba ahagereye igihe cyangwa se hari izindi nzira yanyuzemo.

Yagize ati “Iyi programme twasanze izafasha kumenya uburere bw’umwana ku mpande zombi, haba ku ruhande rw’ikigo umwana yigamo, haba kandi no ku babyeyi batabasha gucunga imyitwarire y’abana babo mu gihe baba bari ku mashuri cyane cyane abiga baba mu bigo”.

Murindabigwi avuga ko basanze ibi bizagabanura imyitwarire mibi yagiye igaragara ku banyeshuri bamwe, aho usanga umwana ava ku ishuri yahawe uruhusa n’umubyeyi atabizi hakaba n’igihe agarutse umubyeyi atigeze abimenya.

Ibi ngo bizagabanya inda zitwarwa nta gahunda no gukoresha ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri bamwe mu rubyiruko rukiri mu mashuri muri aka karere.

Ngo iyi programme imaze gushyirwa mu bikorwa mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri byo muri aka karere mu rwego rw’igeragezwa ku buryo aho yatangijwe batangiye kuvuga ko ifite akamaro kanini, haba ku mubyeyi w’umwana ndetse nubuyobozi bw’ikigo umwana yigamo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka