Rulindo: Bakemuye ikibazo cy’ibicanwa bakoresheje PISIMEKA

Abanyamuryango ba koperative KOZIMU (Koperative Zigama Ibicanwa Munyarwanda) ikorera mu murenge wa Kinihira, akarere ka Rulindo, bahisemo gukoresha icyo bise PISIMEKA mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibicanwa cyatumaga bangiza ibidukikije.

Pisimeka ni igikoresho gikoranye ubuhanga budasanzwe. Gikoze mu bikoresho biboha ibitebo, kandi nacyo kiboshye nk’igitebo, inyuma bakadoderaho igitambaro cyiza ku buryo ubona ari igikoresho kibonaka neza.

Abanyamuryango b’iri shyirahamwe rya KOZIMU bavuga ko bagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko nta bicanwa bihagije bafite mu gace batuyemo; ikindi ngo nuko igihe cyo guteka wasangaga umwanya wose bawumariye mu kwegera inkono.

Iki gikoresho ntigisaba inkwi nyinshi; ugiterekamo inkono yamaze gutogota hanyuma kigakomeza guteka nta muriro kandi ibiryo birimo bimara amasaha umunani bigishyushye.

PISIMEKA ikoze nk'igitebo. Bayishyiramo ibiryo bimaze gutogota ubundi bikihisha.
PISIMEKA ikoze nk’igitebo. Bayishyiramo ibiryo bimaze gutogota ubundi bikihisha.

Iyo utetse ibiryo bimaze gutogota uhita ubiteruraho ukabishyira mu bisorori byiza nyuma ukabipfundikira, ukaza gusanga ibyo kurya byahiye; nk’uko byemezwa n’uwitwa Kamugenga Saverina.

Abanyamuryango b’iyi Koperative ariko ngo baracyafite ibibazo birimo kuba nta masoko ahagije babona yo kubagurira ,ngo kuko usanga bagurisha ku bantu babibonye aho baba bakorera.

Basaba ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo batuyemo kubafasha bukabashakira amasoko. PISIMEKA imwe nini igura amafaranga ibihumbi 15, naho intoya zikagenda zigurishwa ukurikije uko ziba zingana.

PISIMEKA ikoranye ubuhanga.
PISIMEKA ikoranye ubuhanga.

Uwamahoro Annocita uhagarariye iri shyirahamwe avuga ko kuva batangira gukorera muri iri shyirahamwe, bigejeje kuri byinshi.

Yagize ati “mbere twari abatindi nyakujya hanyuma twaje kwihangira imirimo uruganda rwa SORWATHE rudutera inkunga, none tumaze kwigeza kuri byinshi. Dutunze ingo zacu, bamwe twiguriye inka, ubu turanywa amata, twahuguye n’abandi badamu bagenzi bacu bo mu tundi turere none nabo bageze ku ntera ishimishije”.

Abagore bagize iyo koperative kandi bavuga ko amakimbirane yo mu ngo zabo yagabanutse kuko babonye icyo bakora bityo bakiteza imbere, ngo nta mwanya wo guhangana babona.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka