Rubavu: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibirimo birakongoka

Inyubako y’imiryango itatu y’ubucuruzi iri mu Karere ka Rubavu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byari birimo birakongoka.

Inzu y'imiryango itatu yo mu Karere ka Rubavu yibasiwe n'inkongi y'umuriro irakongoka
Inzu y’imiryango itatu yo mu Karere ka Rubavu yibasiwe n’inkongi y’umuriro irakongoka

Iyo nzu yibasiwe n’iyo nkongi mu ijoro ryo ku itariki ya 07 Ukuboza 2016.

Iherereye imbere y’isoko rya Gisenyi mu kagari k’Amahoro umurenge wa Gisenyi. Mu miryango itatu iyigize, ibiri icururizwamo butike undi urimo Restaurant.

Inkongi y’umuriro yatangiye kwibasira iyo nzu saa tanu n’iminota 30, abaturage batangira kuzimya no guhamagara ubutabazi. Kizimyamuriro yahageze saa tanu n’iminota 50 igerageza kuzimya biranga.

Nshimiyimana Emmanuel, umuzamu ukorera iruhande rw’iyo nyubako, yatangarije Kigali Today ko umuriro watangiriye mu muryango ukoreramo butike, abaturage barazimya birabananira.

Agira ati “Abaturage batabaje ndetse n’inzego z’umutekano ziraza. Habanje gufatwa umuryango ubanza, hakurikira byihuse umuryango wo hagati wakorerwagamo na restaurant.

Umuryango wanyuma wahiye Kizimyamuriro yaje irananirwa isubira kuzana amazi igarutse isanga n’undi muryango wahise.”

Abaturage bagerageje kuzimya ariko biranga
Abaturage bagerageje kuzimya ariko biranga

Ndayambaje Emmanuel umucuruzi wegeranye n’inyubako yahiye, avuga ko bahise bahamagarwa kugira bimure ibicuruzwa byabo kuko byashoboraga gushya.

Agira ati “Saa sita nari nahageze ndetse n’umuryango wa gatatu wahiye mpibereye gusa ntacyo abaturage n’ubuyobozi batakoze umuriro ubarusha ubushobozi.”

Ibicuruzwa byari biri muri iyo nyubako yahiye, byakongotse. Gusa ariko ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi.

Sebageni Eric wahishije ibicuruzwa muri butike ye, avuga ko nta kintu cyari gicometse ku mashanyarazi ndetse nta kintu cyatera umuriro yari afite.

Agira ati “Hari harimo ibiribwa nk’umuceri, amasabune, amavuta n’ibindi biribwa sinzi icyateye inkongi y’umuriro, gusa uwo twari twegeranye yarafite restaurant kandi akoresha Gaz.”

Sebageni avuga ko ibicurizwa byahiye muri butiki ye birengeje agaciro ka miliyoni 210RWf. Akavuga ko yari afite ubwishingizi yizeye ko buzamufasha.

Bimwe mu bicuruzwa bashoboye gukura mu nzu yahiye
Bimwe mu bicuruzwa bashoboye gukura mu nzu yahiye

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier avuga ko ataramenya agaciro k’ibyahiye n’icyateye inkongi y’umuriro.

Ariko asaba abafite inzu z’ubucuruzi n’abacuruzi ubwabo kugira ubwinshingizi bw’amazu n’ibicuruzwa kandi bakanagira ibikoresho bizimya umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IBINTU BIRASHAKWA NIYIHANGANE.

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Niyihangane uyumugabo

kamuhangiredavid yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka