Nyanza: ATM za BPR zatengushye abazikoresha

Kuva ku wa gatanu tariki 03/08/2012 abakiriya ba Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza bakoresha ibyuma bya ATM barinubira ko batakibasha kubona amafaranga yabo mu buryo bubangutse kubera byahagaze gukora.

Abo bakiriya bavuga ko imwe mu mirimo yabo yatangiye gupfa ndetse n’ubuzima bwa bamwe muri bo bukaba bwahagaze kubera ubwinshi bw’abaza baje gufata amafaranga yabo bibasaba gutonda umurongo munini mu gihe ibyo bitari bisanzweho iyo icyo cyuma cyakoraga.

Therese Mukantare ni umukecuru usanzwe akoresha ATM kugira ngo serivisi ze zihute yinubiraga ko serivisi nziza yahabwaga akoresha ATM zahungabanijwe no gupfa kw’ibyo byuma.

Agira ati: Njye ndabona rwose ari ikibazo cya serivisi mbi kuko tumaze iminsi tusiragira hano ariko tugatinda kubona amafaranga yacu rimwe na rimwe twabona hari ibindi bigiye gupfa tugasubirayo tutayajyanye maze ibikenewe gukoreshwamo mafaranga byose bikarushaho gupfa”.

Undi musore witwa Twahirwa Jean Claude nawe avuga ko icyo kibazo cya ATM za Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza zitarimo gukoreshwa zateje ikibazo cy’ubukene mu miryango yabo.

Ati: “ Ubundi umuntu ujya gukoresha ATM ni umuntu udashaka akavuyo na rwaserera yo ku murongo ariko iranga ikadukurikirana kuko amasaha 24 n’iminsi 7 kuri 7 bavuga ko bikora siko byo bibyubahiriza ngo bikore icyo gihe cyose”.

Abakiliya babaye benshi muri banki aho kwicara haba hato.
Abakiliya babaye benshi muri banki aho kwicara haba hato.

Yagaragazaga agahinda afite avuga muri aya magambo: “Nk’ubu ndi hano mfite umuntu mbereyemo umwanda urimo anyishyuza ariko kubera ikibazo cy’umurongo w’abantu ndabona nta cyizere ko nza kuyatahana. Ubu se niba maze iminsi mubwira kwihangana n’iki nakongera kumubwira koko? ”

Uyu musore yakomeje avuga ko kubera ubwinshi bw’abantu asanga ku murongo iyo ibyuma bya ATM byapfuye hari ubwo anyuzamo akagenda ngo umurongo ube ugabanuka ahubwo aho kugira ngo ugabanuke ukagenda urushaho kwiyongera.

Iminsi itatu igiye gushira ibyo byuma bya ATM bidakora muri Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza; nk’uko Twahirwa Jean Claude umwe mu bakiriya twasanze atonze umurongo kuri iyo banki yabivuze.

Icyo ababishinzwe babivugaho

Kamanzi Richard, umuyobozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza avuga ko kugira ngo ibyuma bya ATM bihagarare gukora byatewe n’ibibazo byatewe n’amashyarazi yatwitse ikarita ihatse imikorere yacyo.

Aho iyo karita ihiriye nibwo ibibazo byatangiye kuvuka kugeza ubwo Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza yiyambaje abatekinisiye ariko nabwo ntibabasha gukemura aho ikibazo cyari giherereye.

Usibye ikibazo cya ATM kiriho muri Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza n’izindi mudasobwa ziri ku murongo umwe nayo zahuye n’ikibazo nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyo banki.

Ubwo ikibazo cy’ubwinshi bw’abakiriya cyakomezaga kubera ihurizo ubuyobozi bwa Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza hitabajwe impunguke zitututse mu mujyi wa Kigali kugira ngo zishobore gutanga umuti w’icyo kibazo.

Umuyobozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza yizeza abaturage ko icyo kibazo kiza gukemuka maze abakiriya bagahabwa serivisi nk’uko byari bisanzwe ariko ngo gukemuka mu buryo bwa burundu byo ntiyabibizeza ngo kuko ibibazo bijyanye na tekinike bihoraho gusa ngo iyo bibayeho ni nako bigenda bishakirwa umuti mu buryo bwihuse kandi bunyuranye.

Kamanzi Richard, Umuyobozi wa Banki y'abaturage y'u Rwanda.
Kamanzi Richard, Umuyobozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda.

Ku birebana n’ikibazo bamwe mu bakiriya bashinja ibyuma bya ATM ko kibatwarira amafaranga kandi ntayo byabahaye bikageza ubwo bayasiragiraho bashaka kuyagarurirwa, umuyobozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza yavuze ko ibyo bishoboka.

Ati: Ibyo ariko nta mpungenge bikwiye gutera abakiriya bacu kuko iyo byabayeho haboneka raporo tukamenya uwo byabayeho ndetse tukamufasha kuyasubizwa.”

Yasabye umuntu wese bibayeho kujya yihutira kubimenyekanisha kuri banki yagiriyemo icyo kibazo kugira ngo ahabwe ubufasha mbere bitamutwaye umwanya munini. Akenshi ngo icyo kibazo gikemurwa mu masaha 48.

Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza ifite abakiriya basaga ibihumbi 50 muri bo 12 200 bakoresha ibyuma bya ATM mu kubikuza amafaranga yabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Twe twabifashe nk’aho igihe cyo guhemba ATM za BPR zidakora zongera muri za le 15

Wellars yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

SI NYANZA GUSA, NA MUHANGA KUVA KU WA 5 NTIGIKORA

money yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

noneho uyu munsi birakora neza.

yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Nubwo rwose ejo hashize umurongo wari muremure w’ababikuza ndetse n’ababitsa ,uyu munsi nagiyeyo nsanga service zabaye nziza nkuko byari bisanzwe

yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ibyuma bya ATM bya BPR hari hamwe byabaye nk’umurimbo none n’i Nyanza byatangiye bigire bisibireho rwose

yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ahubwo se aho ATM za UBPR zikora ni he? Usanga zikora umunsi umwe mu cyumweru, ubundi zikiba abantu nibindi nibindi. ubundi se kuki badashyiraho protective devices zirinda kwangizwa numuriro. Muri Fake gusa

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka