Nyamagabe: Akarere kujuje icyumba cy’inama cyizakoresha ikoranabuhanga

Akarere ka Nyamagabe kujuje inzu mberabyombi izajya yifashishwa mu gukorana inama n’abantu bari ahantu hatandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga (video conference) ndetse n’inama zisanzwe, kubaka iyi nzu bikaba ari umwe mu mihigo akarere kari karahize mu mwaka wa 2012-2013.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho mu karere ka Nyamagabe, Hagenimana Jean de Dieu, ngo mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga hashyizweho interineti hirya no hino mu gihugu bityo za minisiteri n’uturere twose bisabwa kubaka icyumba kizajya gikorerwamo inama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nzu niyo irimo video confrence room n'icyumba cy'inama gisanzwe.
Iyi nzu niyo irimo video confrence room n’icyumba cy’inama gisanzwe.

Iki cyumba cyagenewe gukorerwamo inama hakoreshejwe ikoranabuhanga (Video Conference room) gikoze ku buryo amajwi adasohoka inyuma kizatuma abakirimo babasha gukorana inama n’abandi bari mu byumba nk’ibi haba mu tundi turere no muri za minisiteri, bajye baganira banungurane ibitekerezo.

Umuntu cyangwa ikigo cyatumije inama kizajya kivuga isaha iri bubere bityo bose bajye mu byumba byabo hanyuma inama itangire batarinze gukora ingendo bajya i Kigali cyangwa ahandi.

Imbere mu cyumba kiberamo video confrence.
Imbere mu cyumba kiberamo video confrence.

Ibi ngo bizagabanya amafaranga yajyendaga mu ngendo abantu bajya mu nama hirya no hino ndetse n’igihe byajyaga bitwara, kuko nk’inama y’amasaha abiri iri bubere i Kigali byatwaraga umunsi wose ndetse byaba na ngombwa bakararayo nk’igihe iri bube mu gitondo.

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ngo ubu hamaze gutangwa isoko ryo kuzana ibikoresho bizifashishwa mu gukora inama muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, akarere kakaba karamaze kubaka no gushyiramo ibikoresho bindi nk’intebe n’ameza nk’uko umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho mu karere ka Nyamagabe akomeza abivuga.

Icyumba cy'inama isanzwe.
Icyumba cy’inama isanzwe.

Kubaka iyi nzu byatwaye amafaranga miliyoni 39 yavuye mu ngengo y’imari y’akarere by’umwihariko mu mafaranga akarere kinjiza ubwako (own revenues).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyi gikorwa nicyagaciro gahambaye kumva ko akarere kacu kari gutera abaturage bagatuye nitugumye tukubake kandi kazatera imbere Imana igumye gufasha abayobozi nabagatuye kandi igumye kurinda igihugu cyacu nacyo Gitere imbere by Ibihe byiza

UWIZEYIMANA LEON PAUL yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka