Ntibavuga rumwe na MTN na TIGO ku rusaku ruturuka ku minara

Abaturage baturiye iminara ya sosiyete z’itumanaho Tigo na MTN mu kagari ka Gatoki, umurenge wa Save muri Gisagara baravuga ko urusaku rw’imashini z’iyi minara rubabangamiye.

Umunara wa Tigo uri hagati mu ngo. Abazituye bavuga ko ntawe ugitora agatotsi kubera moteri zizikoresha zisakuza cyane
Umunara wa Tigo uri hagati mu ngo. Abazituye bavuga ko ntawe ugitora agatotsi kubera moteri zizikoresha zisakuza cyane

Aba baturage bavuga ko iyo umuriro w’amashanyarazi ugiye, moteri zitanga amashanyarazi zihinda cyane.

Mu mudugudu w’Agasambu, ahubatse umunara wa sosiyete ya Tigo, abahatuye bavuga ko ntawe ubasha gusinzira, ngo nta n’umuntu watabaza ngo abegereye iyo minara bamwumve.

Rushigajiki Pierre utuye muri uwo mudugudu, muri metero nk’eshanu uvuye aho uwo munara wubatse, asobanura iby’icyo kibazo.

Agira ati “Ubu nta muntu ugisinzira! Jyewe nsinzira ari uko maze kunanirwa mu bwonko kubera urusaku rwa moteri z’iyi minara.

Nta muntu waterwa ngo atake tumwumve hano mu Gasambu kuko ziba zihinda cyane.”

Moteri zikoresha umunara wa Tigo igihe amashanyarazi yagiye nizo zisakuriza abaturage
Moteri zikoresha umunara wa Tigo igihe amashanyarazi yagiye nizo zisakuriza abaturage

Aba baturage, batuye mu ngo zirenga 10, bifuza ko bakwimurwa muri aka gace karimo iminara bakajya gutura ahandi, kugira ngo babashe kugira umutekano.

Bamwe muri aba baturage kandi bavuga ko bandikiye Tigo bayisaba gukemurirwa ikibazo ariko ntihagire igikorwa.

Bamwe bandikiye Tigo bayisaba kubakemurira ikibazo ntiyabasubiza
Bamwe bandikiye Tigo bayisaba kubakemurira ikibazo ntiyabasubiza

Umukozi ushinzwe itumanaho muri Tigo, Ntayombya Sanny, avuga ko iby’iki kibazo nta muturage cyangwa undi muntu wari warabibamenyesheje uretse kukibwirwa n’Umunyamakuru wa Kigali Today.

Nyuma yo kubimenya ngo bohereje abakozi ba Tigo b’abatekinisiye bajya kugisuzuma, bitwaje icyuma gipima urusaku.

Bageze yo ngo basanga moteri zikoresha umunara wabo zisakuza ku kigero cya desibeli (Decibel) 62 muri metero imwe uvuye aho moteri iri.

Ndabakenga we aturiye umunara wa MTN cyane nawe ngo umubuza amahoro kubera urusaku rw'imashini ziwukoresha
Ndabakenga we aturiye umunara wa MTN cyane nawe ngo umubuza amahoro kubera urusaku rw’imashini ziwukoresha

Ibyo bivuze ko ngo urusaku rw’izo moteri ari ruke kuko ngo urusaku rukabije ruba rwarenze Decibel 75.

Ntayombya yanabwiye Kigali Today ko Tigo itegura gusura abaturiye uyu munara wayo bakaganira kuri iki kibazo bakagishakira umuti urambye.

MTN bayireze no mu nkiko

Si abaturiye umunara wa Tigo babangamiwe kuko n’abaturiye umunara wa MTN nabo bavuga ko urusaku rwa moteri zikoresha uwo munara nazo zibasakuriza; nkuko Ndabakenga Joseph abivuga.

Umunara wa Tigo uri hagati mu ngo. Abazituye bavuga ko ntawe ugitora agatotsi kubera moteri zizikoresha zisakuza cyane
Umunara wa Tigo uri hagati mu ngo. Abazituye bavuga ko ntawe ugitora agatotsi kubera moteri zizikoresha zisakuza cyane

Ndabakenga utuye mu kagari ka Gatoki muri uyu murenge wa Save, hagati y’urugo rwe n’uwo munara harimo nka metero imwe n’igice. Ni nawe wenyine uvuga ko uwo munara umubangamiye.

Avuga ko yigeze kujya kwa muganga kwisuzumisha, bagasanga afite ikigero cyo hejuru cy’ubumara bwa ‘Radiation electro-magnetique’.

Agira ati “Basanze mfite ‘Taux’ iri hejuru ya ‘Radiation electro-magnetique’, mbabajije icyaba kibitera bambaza niba nkoresha telefoni ndabyemera.

Bambaza ko nkoresha mudasobwa ndabihakana kuko nta n’iyo ngira ariko mbabwira ko nturanye n’umunara nko muri metero imwe, muganga arambaza ngo ‘ubwo se uririrwa ubaza iki”?

Akomeza avuga ko yareze mu nkiko isosiyete ya MTN kuri iki kibazo arayitsinda. Gusa ariko ngo ibyo bari bamwemereye ko bagiye gukuraho urusaku rumubangamiye, ntacyakozwe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Teta Mpyisi, ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda, yavuze ko imyanzuro y’urubanza yategekaga MTN Rwanda gukuraho urusaku rwabangamiraga Ndabakenga yashyizwe mu bikorwa.

Ikindi kandi ngo Ndabakenga ubwe ngo yaranabisinyiye mu mwaka wa 2013, mu mpapuro MTN ivuga ko ifite.

Agira ati “Twagiye mu rukiko, urubanza ararutsinda. Twebwe rero MTN ‘generator’ (moteri) twayikuyemo dushyiramo za batiri, tunamwishyura ibindi byari byangiritse, hanyuma turanasinyana impapuro we ubwe yemera ko MTN yakuyeho izo generator, ko nta rusaku rugihari.”

Twongeye kuvugana na Ndabakenga, maze atubwira ko MTN itubahirije amasezerano bagiranye yari anakubiye mu rubanza kuko ngo hari moteri ebyiri.

Imwe muri zo ikaza gusimbuzwa batiri ,urusaku ruragabanuka ariko ngo byakozwe mu mezi atarenze atatu gusa,moteri zose zirongera zikora uko byari bisanzwe.”

Uyu muturage yegereye umunara wa Tigo cyane kurusha abandi
Uyu muturage yegereye umunara wa Tigo cyane kurusha abandi

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga avuga ko icyo kibazo kitari kizwi mu karere. Ahamya ko bagiye kugikurikirana vuba kugira ngo abaturage barenganurwe.

Agira ati “Ikintu cyose kibangamiye abaturage tugomba gushaka uburyo tukivanaho,kandi tugiye kugikurikirana,turebe icyo twakora haba kubimura,cyangwa se kwimura ibyo bikorwa remezo kuko byose birashoboka.”

Uyu ngo inzu ye ya mbere yarasenyutse kubera umunara yubaka indi
Uyu ngo inzu ye ya mbere yarasenyutse kubera umunara yubaka indi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba baturage bakwiriye guhabwa ishingiro ndetse n’agaciro. Abayozi badasobanukiwe k’urwego rw’ubumenyi n’ikorana buhanga bakwiriye kujya bifashisha inzobere aho guterera iyo ngo ibibazo bishyirwe mu ntoki z’uwabiteje (Tigo/MTN)!
Sanny Ntayombya ati basanze hari 75dB. Ubwabyo byakagombye gutuma bahita bahaguruka bagakura ubuzima bw’umuturage mu kangaratete!! Aha nababwira ko ahantu umuntu aruhukira (kuryama,...) hatakagombye kurenza 65dB (kubatazi uko urusaku rubarwa (kuva kuri 65 kugera kuri 68dB bivuze ko urusaku ruba rwikubye kabiri! Ngaho namwe nimwibaze kugera kuri 75dB!!)
Mpyisi Teta ati umuturage atuye muri metero imwe uvuye kumunara ariko yasinye ko urusaku rwashize!! Muby’ukuri birumvikana ko Mpyisi ahagarariye ikigo cy’ubucuruzi adashishikajwe n’imibereho myiza y’uyu muturage. Nta muntu ugubwa neza no gutura kuri metero imwe uvuye k’umunara! Impamvu ni nyinshi kandi ndende....None rero bayobozi ni mutabare rwose abo baturage! Uzashaka ibindi bisobanuro by’imbitse ashobora kunsubiza kuri comments yanjye nkazamwandikira! Yewe n’abo bayobozi bireba niba bifuza ibisobanuro cg ubufasha ndi tayari kububagezaho!

Lof yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Birakabije pe badutabare rwose

Pasti yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka