Ngoma: Utugali twose tugiye guhabwa televiziyo zizafasha abaturage kumenya amakuru

Nyuma yuko akarere ka Ngoma kasheje umuhigo wo kwiyubakira inyubako z’ibiro by’utugali twose tugize aka karere zijyanye n’igihe, utu tugali twose ngo tuzanashyirwamo televiziyo zizajya zifasha abaturage kureba amakuru yo hirya no hino.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2013/2014, akarere ka Ngoma kateganije miliyoni zigera ku icyenda n’ibihumbi 370 yo kugura izi televizeri.

Ku ikubitiro ngo hazaherwa mu tugali twamaze gushyirwamo umuriro w’amashanyarazi aho turi hose no mu byaro, nkuko byemejwe na njyanama y’akarere ka Ngoma ubwo yemezaga ingengo y’imari ivuguruwe kuri uyu wa 24/01/2014.

Perezida wa komisiyo ishinzwe ubukungu n’iterambere ya Njyanama y’akarere ka Ngoma, Dr Kanobana Mathusalem, yavuze ko ku ikubitiro hazahererwa ku inyubako z’utugari ziteguye zifite umuriro w’amashanyarazi ariko ko gahunda izagezwa hose.

Nubwo iki gikorwa akarere ka Ngoma gakoze kigaragara ko ari cyiza haracyari imbogamizi z’umuriro w’amashanyarazi mu byaro ahari utugali kuko hari aho utaragezwa bityo bikaba byatinza iki gikorwa akarere kihaye cyo kuzigeza mu tugali twose.

Umwaka wa 2013 warangiye byibuze muri buri murenge ugize akarere ka Ngoma uko ari 14 ugezwemo n’amashanyarazi gusa wasanganga anyura ahari umuhanda munini no musantire gusa mu gihe hasi mu byaro no mu tugali hari henshi utaragera.

Ubwo ubuyobozibw’akarere ka Ngoma bwabazwaga ku kibazo cy’ahataragejejwe amashanyarazi, ubu buyobozi bwavugaga ko hari ikindi cyiciro kizabagezaho kuko ubwo amashanyarazi yageze hafi yabo hari icyizere ko no hasi mu byaro azahagezwa.

Ahamaze kugezwa amashanyarazi iterambere ryarihuse ndetse n’imirimo iravuka kuko hari abshomeri bagiye babona imirimo bitewe n’umuriro aho bagiye bashinga saloon de coiffure, abasudira ibyuma n’abandi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka