Mu Rwanda hagiye kubakwa ishuri ryigisha gukora drones

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gutegura ibikenewe byose, kugira ngo hubakwe ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones).

Biteganyijwe ko iryo shuri rizubakwa mu Karere ka Huye, rikazajya ryakira abanyehsuri 500 muri buri cyiciro.

Iyi ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda, yo guhinduka igihugu kigendera ku ikoranabuhanga, rukinjira muri gahunda ya drones ku isi, ifite agaciro ka miliyari 127 z’amadolari ya Amerika, igamije kugira abanyeshuri bakora kandi bakagurutsa za drones.

Iryo shuri biteganyijwe ko rizubakwa ku gaciro ka miliyari 6.2 z’amafaranga y’u Rwanda, rikazubakwa hafi ya sitade mpuzamahanga ya Huye, ku butaka bwa hegitari 29, kandi rikazajya rikorerwamo utudege twa drones, kuhageragerezwa, kwitoza kuzigurutsa ndetse n’ubushakashatsi.

Iri shuri kandi rizafasha abakunda imikorere ya drones kujya bahakorera imyitozo yo kuzigurutsa mu gace kizewe.

Iryo shuri rizubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Mu nama Nyafurika ya mbere kuri drones iri kubera i Kigali kuva tariki ya 04 -15 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko iryo shuri ari umwe mu mishanga u Rwanda rufite mu bijyanye na drones.

Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rwatangiye urugendo muri iyi gahunda ya drone, aho muri Kaminuza y’u Rwanda hasanzweho ikigo kigirwamo, gikorerwamo kandi kigasuzumirwamo izo ndege, ariko ngo ntigihagije.

KTPress yanditse ko hari amakuru avuga ko Banki y’Isi yemereye Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ikibuga cya mbere cya drones muri Afurika, kizaba kiri mu Karere ka Karongi, kikazatwara miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika.

Icyo kibuga cya metero 40, kizajya gikoreshwa kugira ngo izo ndege zihagwe mu buryo bwizewe.

Gusa ubu amakuru ahari avuga ko nta mpanuka ya drone ikomeye iraba, kuva ikigo cya Zipline gikwirakwiza amaraso mu bitaro gikoresheje utwo tudege cyatangira gukorera mu Rwanda mu myaka itatu ishize.

Mu yindi mishanga iteganyijwe, Kompanyi y’u rwanda yitwa Leap Applied Research (LEAPR) Labs, irateganya gushyira ku isoko drones zishobora kujya zigeza ibintu ahantu runaka, izipima ubutaka no kugenzura ibihingwa.

Leap Applied Research (LEAPR) Labs, ivuga koi baba ry’iyo drone ryakozwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda rizagera ku isoko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, rikazaba rifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amadolari ya Amerika.

Iryo baba rya drone rikoze mu mbaho za tiripuregisi (triplex), ryanamuritswe mu nama nyafurika ya drone.

Kelia Mugenzi ushinzwe itumanaho muri Leap Applied Research (LEAPR) Labs, ati “Twakoze igerageza rya drone muri Kigali, none ubu turi gukora drone ya nyayo, izagera mu kirere cy’u Rwanda mu myaka ibiri cyangwa itatu”.

Drones za LEAPR zakozwe n’abanyeshuri bize siyansi, bitabiriye ihuriro ryo kugurutsa za robo (robots) mu Rwanda muri 2018, ari na ryo (ihuriro) ryigishije abanyeshuri b’Abanyarwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga rya drones.
Umwe muri abo banyeshuri, Olivier Nteziryayo, wanabaye indashyikirwa muri iryo huriro yahise ajyanwa na ‘Leapr labs after’, nyuma y’igitekerezo cye cyo gukora indege yigurutsa ikoreshwa n’amashnyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

https://www.youtube.com/watch?v=sP9Od7Chldg
Nanjye dore drone nakoze rwose, muzansure cg mpumuze nabo dufatanye

Benjamin yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ndi umunya Rwanda ukunda ikoranabuhanga nkanarikoresha cyane nibyinshi byiza republic yu Rwanda imaze kutugezaho mwikoranabuhanga turashima.icyibazo mfite izo drone zizakorerwa mu Rwanda umuturage utagize amahirwe yo kwiga,amashuri ariyo yose cyangwa segonderi cy Kaminuza afite uburenganzira bwo kuyiga cyangwa kuyigura mutubarize? Kuko harigihe ubufite impano yogukora ibintu neza ariko nta mpamya bumenyi.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Ndi umunya Rwanda ukunda ikoranabuhanga nkanarikoresha cyane nibyinshi byiza republic yu Rwanda imaze kutugezaho mwikoranabuhanga turashima.icyibazo mfite izo drone zizakorerwa mu Rwanda umuturage utagize amahirwe yo kwiga,amashuri ariyo yose cyangwa segonderi cy Kaminuza afite uburenganzira bwo kuyiga cyangwa kuyigura mutubarize? Kuko harigihe ubufite impano yogukora ibintu neza ariko nta mpamya bumenyi.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka