Minisitiri w’uburezi yashimye ko IRST ikora ubushakashatsi bukemura ibibazo by’abaturage

Minisitiri w’uburezi yashimye ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) kuko gikora ubushakashatsi busubiza ibibazo by’abaturage kuko ari inzira nyayo yo kurwanya ubukene.

Ubwo yasuraga IRST tariki 17/02/2012, Dr Vincent Biruta yeretswe ubushakashatsi butandukanye bukorerwa muri burimo amakara akorwa mu myanda ashobora gusimbura asanzwe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no gufasha abaturage kubaka ibigega bya biogas.

Hari kandi mazutu ikorwa mu bimera. Uretse kurengera ibidukikije kuko itavamo ibyotsi byangiza ikirere, iyo mazutu ni igikorwa cyo kurwanya ubukene kuko itanga akazi ku baturage bahinga ibimera ikorwamo nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa IRST, Dr Nduwayezu Jean Baptiste.

Iki kigo kandi kiri mu nzira yo gushyira ahagaragara umuti uvura indwara y’umwijima, izwi mu rurimi rw’Igifansa nka Hepatite C.

Ibindi bikorwa Minisitiri w’uburezi yeretswe harimo: Laboratoire ikora imiti ikomoka ku bimera, ububiko bw’imiti mu rwego ry’igihugu kimwe no muri aka karere turimo, ububiko bwa bimwe mu bimenyetso by’amateka y’u Rwanda bushingiye ku bushakashatsi bwakozwe (Scientific Museum) ndetse na Laboratoire y’icyitegererezo (Reference Labaratory) izaba ari mpuzaturere kandi ikubiyemo laboratoires zigera kuri zirindwi.

Zimwe muri laboratoire zizaba zirimo, hari iy’Ubutabire(chimie), Ubugenge (physics), Ibinyabuzima (biology), Ibinyabuzima n’ubutabire (bio-chimistry), Farumasi (pharmacy), civil engeneering ndetse n’iy’ Ibinyabuzima n’ikoranabuhanga (bio-technology).

Abakozi ba IRST bishimiye uruzinduko rwa Minisitiri w’uburezi barufata nk’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwo hejuru bw’igihugu bubazirikana; nk’uko umushakashatsi mu gashami gakora imiti ikomoka ku bimera yabitangaje, Ingabire Goreti yabitangaje.

Minisitiri w’uburezi yagaragarijwe imbogamizi IRST ihura nazo zirimo igenda ry’abakozi kubera imishahara idahagije n’amafaranga adahagije yo gukora ubushakashatsi.

Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yabijeje ubufatanye mu gukemura ibibazo bafite kandi abasaba gusakaza hose ibyo bakora.

IRST yashinzwe mu mwaka w’1989; ifite amashami arindwi akorera hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona ku musaruro uva ku bushakashatsi ikora.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka