Minisitiri Nsengimana arashima uruhare rw’Ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, yasuye yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka ku wa 14/02/2013, aho yashimye uruhare rw’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi inoze kandi yihuse.

Minisitiri Nsengimana yasobanuriwe itangwa rya serivisi ku byangombwa bitandukanye birimo passport, visa na Laisser Passer; ndetse yageze no ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe asura aho abinjira n’abasohoka banyura.

Nyuma yo gusura iki Kigo cy’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, Minisitiri Nsengimana yavuze ko ikoranabuhanga rifasha kwihutisha itangwa rya serivisi, anasaba ko n’ibindi bigo byashyiraho uburyo ntakuka bwo gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yongeyeho kandi ko mu minsi iri imbere mu Rwanda, abaturage bazajya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kubona ibyangombwa, ati “Itangwa ry’impapuro z’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu ni kimwe mu bintu bikomeye cyane kandi bigoye gukora kuko harimo n’umutekano w’abantu. Turifuza no gukomeza gusakaza ikoranabuhanga mu Mirenge yose kugira ngo buri muturage ajye akurikirana ibyangombwa bye yibereye iwe.”

Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga yeretswe uko abaturage bakirwa n’uburyo imyirondoro yabo ibikwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uko amadosiye y’abahawe ibyangombwa mu myaka yashize abitswe, uburyo umuturage agezwaho ubutumwa iyo ibyangombwa bye bimaze kuboneka. Ndetse n’uburyo impapuro zisabwa zicapwa.

Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, yavuze ko kuva mu myaka itanu ishize bamaze kugera kuri byinshi, ati “Laisser passer yarahindutse kuko mbere yari urupapuro runini ariko ubu ni agatabo gatwarwa mu mufuka (w’umwenda).

Ubu umunyarwanda ashobora kwinjira mu gihugu aturutse hanze agahita akomeza atabanje kunyura kuri Kigo cy’Abinjira n’Abasohoka yifashishije passport n’igikumwe cye byose abikoreye hano ku kibuga cy’indege, hari n’ibindi byinshi byagezweho nko gukurikirana dosiye uri iwawe ukoresheje internet n’ibindi byinshi”.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga akomeje gusura ibigo bifite aho bihuriye n’Ikoranabuhanga, aho mu cyumweru gishize yasuye Ikigo cy’Umushinga w’Indangamuntu (NIDA).

Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda mu minsi ishize cyaje ku isonga ku bindi bihugu byose by’Afurika mu guhabwa igikombe n’Ishyirahamwe Nyafurika rigamije Imicungire n’Imiyoborere myiza (African Association for Public Administration and Management).

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka