Menya ikarita iguhesha kwitabira imikino muri BK Arena, guhaha no kubikuza amafaranga
Si ngombwa kuba ufite konti muri Banki kugira ngo ubashe gutunga ikarita ya BK Arena iguhesha kwitabira imikino n’imyidagaduro bibera muri BK Arena, ntibikiri ngombwa guhaha witwaje amafaranga mu ntoki ku bacuruzi bafite imashini za POS ndetse no guhaha ‘online’ niba ufite ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’.
Iyi karita y’ikoranabuhanga ifasha abantu bose cyane cyane urubyiruko rudafite konti muri banki, kwirinda gutwara amafaranga mu ntoki ahubwo bakayashyira kuri iyo karita.
BK Group Plc iherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda aha BK Group uburenganzira bwo kwitirirwa Kigali Arena mu gihe cy’imyaka itandatu, hatanzwe miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda., yatumye inyubako yari izwi nka Kigali Arena ihindura izina yitwa BK Arena.
Banki ya Kigali nk’imwe mu bigize BK Group Plc ko ishyize imbere ingamba zo kugeza serivisi zayo z’ikoranabuhanga ku bakiliya cyane cyane urubyiruko.
Ni muri urwo rwego hashyizweho iyo karita nshya ya BK Arena Prepaid Card, izatuma urubyiruko n’abandi babyifuza boroherwa no gutwara amafaranga. Umuntu wese n’ubwo yaba adafite konti muri Banki, abasha kugura iyi karita ya BK Arena Prepaid Card amafaranga y’u Rwanda 5000. Ibikwaho amafaranga ari mu manyarwanda, ariko ngo uyifite ashobora kuyikoresha yishyura serivisi mu yandi mafaranga y’ubundi bwoko nk’amadolari n’amayero.
Ushaka kuyibikaho amafaranga akoresha Internet Banking cyangwa akagana amashami ya Banki ya Kigali. Ashobora no kayakura kuri MTN Mobile Money, byose bigakorwa nta kiguzi gisabwe. Umuntu ashobora kandi kubika amafaranga kuri iyo karita abikorewe n’aba-agents ba BK, yakoresha BK Mobile App cyangwa USSD/ mobiserve akanze kuri telefone ye *334#.
Ikarita ya BK Arena Prepaid Card igurirwa ku mashami yose ya Banki ya Kigali ndetse no kuri BK Arena, igahabwa ufite indangamuntu cyangwa pasiporo kandi wujuje nibura imyaka 18 y’ubukure. Iyi karita imara amezi 36 ahwanye n’imyaka itatu, ikabona guta agaciro.
BK Arena Prepaid Card yoroshya ubuzima kuko kuyitunga bidasaba kugira konti muri banki, uyifite yishyura ibyo yahashye akoresheje POS cyangwa internet ku buntu, ashobora kwihitiramo umubare w’ibanga (PIN) ndetse no kuwihindurira.
Ije mu rwego rwo kugendana na gahunda ya Leta y’u Rwanda iteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ririnda abantu guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Ifasha umuntu kurinda umutekano w’amafaranga ye kurusha kuyagendana mu ntoki, ndetse mu gihe ayikoresha ahabwa ubutumwa bugufi na email ko hari amafaranga avuye ku ikarita ye.
BK Arena Prepaid Card ifasha mu gucunga neza amafaranga no kugenzura uburyo bwo kuyakoresha, iremewe ku Isi haba mu mashini za ATM, POS no kuri internet (online).
IyI karita ishobora gukoreshwa ku tumashini twa POS tugera ku 3000 no kuri za ATM zirenga 200 mu Rwanda.
Abakunzi b’imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bibera muri BK Arena bafite iyi karita, bashobora kugabanyirizwa mu gihe baguze amatike cyangwa amafunguro n’ibinyobwa muri BK Arena, bakanahabwa amahirwe arimo ayo kujya bitabira za tombola zitandukanye.
Amasezerano hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga BK Arena mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020 yasinywe tariki 24 Gicurasi 2022.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|