ISAE Busogo yakoze iziko rikoresha imirasire y’izuba

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi “ISAE Busogo” ryakoze iziko ritwa “Solar Cooker” riteka ibintu bitandukanye rikoresheje ubushyuhe buturuka ku mirasire y’izuba gusa.

Iryo ziko riteka ibiryo nk’uko umuntu yabiteka ku makara cyangwa ku nkiwi zisanzwe ariko ryo ntiryangiza ibidukikije.

Habimana Aloys, umwarimu muri ISAE Busogo, yemeza ko iryo ziko rizafasha abaturage guteka batavunitse kuko rizakuraho gutema amashyamba bashaka inkwi cyangwa amakara.

Solar Cooker ikoze ku buryo bw’agasanduku gakoze mu mpaho, gapfundikije hejuru n’ibirahure byinjiza imirasire y’izuba muri ako gasanduku, ku ndiba hariho ibati ryabugenewe ryakira imirasire y’izuba rigashyuha cyane.

Habimana asobanura ko iyo umuntu ashaka guteka atereka isafuriya muri ako gasanduku ubundi agashyira ku zuba. Uko imirasire y’izuba yinjiramo niko rya bati ryabugenewe rishyuha ubundi ibiryo bigashya mu gihe runaka.

Habimana avuga ko ibikoresho byose bikoze iryo ziko biboneka mu Rwanda. Kurikora byabatwaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 75.

Kuri ubu ubuyobozi bwa ISAE Busogo buri kumvikana n’abayobozi b’akarere ka Musanze ndetse n’ab’utundi turere duturanye nabo kugira ngo bamwe mu baturage bazabashe kubona “Solar Cooker” bitabahenze cyane.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka