INES – Ruhengeri yatangiye kwifashisha “Drone” ipima ubutaka
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryatangiye gupima ubutaka ryifashishije akadege katagira umupilote kazwi nka “Drone” kaguzwe i Toulouse mu Bufaransa.

Tariki ya 23 Werurwe 2017 nibwo bakoze bwa mbere igerageza ry’ako kadege, kaguze ibimbi 30 by’amayero (arenga miliyoni 26RWf) ryakorewe mu murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Padiri Dr. Hagenimana Fabien, umuyobozi wa INES- Ruhengeri avuga ko iryo gerageza ryakozwe mu rwego rwo kureba amafoto ako kadege gato gafata mu gikorwa cyari kigamije gupima imbibe z’imirima bahisemo.
Agira ati “Twakoze iryo geregeza rya drone kugira ngo turebe niba amafoto ifata hari aho atandukaniye nayafashwe n’indege muri 2008.”
Akomeza avuga ko ubwo hakorwaga iryo geregeza rya Drone babifashijwemo n’abakozi b’ikigo cy’Abanyarwanda cyitwa CHARIS Company cyahawe uburenganzira bwo kugurutsa za “Drones”.

Ahamya ko amafoto atandukanye yafashwe n’iyo ”Drone” azegereranwa hifashishijwe porogaramu ya mudasobwa yabugenewe, nuko azabyazwemo ikarita yerekana imbibi z’imirima yafotowe.
Umushinga wiswe “It’s For Land” ishuri rikuru rya INES – Ruhengeri ryakoreshejemo iyo “Drone” mu buryo bw’igerageza, uhuriweho na Kaminuza gaturika ya Louvain na Kaminuza ya Twente, ugamije kwerekana itandukaniro riri hagati y’amafoto yafashwe na “Drone” n’ayafashe n’indege isanzwe.
Ikindi kandi ngo iyo “Drone” ya INES – Ruhengeri izanifashishwa mu kwigishirizaho abanyeshuri biga mu mashami ajyanye no gupima ubutaka (Land survey and Land administration Management).

Padiri Dr. Hagenimana agira “Twamaze kwemeza uburyo ikoreshwa rya Drone rizajya ryigishwa muri ayo mashami ku buryo umunyeshuri wacu azamenya uko ikoreshwa akanasesengura amafoto yafashwe nayo n’ibindi.”
Umwarimu wigisha muri INES- Ruhengeri witwa Ir Nkerabigwi Placide yatangiye gukurikirana mu gihugu cy’u Bufaransa, amasomo arebana n’imikoreshereze ya Drones.
Mu Rwanda ikoreshwa rya Drone ryari rimenyerewe mu kwifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi nko gutwara amaraso agezwa ku barwayi bayakeneye.


Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Ines urakataje ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko ushoboye. ubuse wabona amafranga agura iyi drone ukabura equipments zuzuye zikoreshwa mu mashami atandukanye wigisha. nibakore evaluation neza abanyeshuri bawe birukanwe bagarurwe ubumenye buri kubacika
INES.Ruhengeri.sinyigamo ariko ndayemera,kuko nutemera urukwavu yemera ko rusimbuka.Drone izanye iremeza byinshi muruhare rukomeye mu ikoranabuhanga n imyigire ihamye kubiga nibijyanye niyigabutaka land survey
Tugiye kuzana drones zipima abigize abagenzuzi babandi kdi nabo bakorewe isuzuma wasanga hari byinshi batujuje cyane ko uhereye mu mateka ya kahise kabo indanga gaciro zabo zikemangwa.
HAHAHAHAHAAHHAAH henga nze kwiyandikishayo ubundi ntware izo mu kirere kahave .Drone wana big up INES
INES ko mbona ikataje, ndashaka kuzaza kwiga muri land survey kugirango ntazacikanywa n’iryo korana buhanga rishya mwadukanye.
INES ni ubukombe kabisa, ndabemeye rwose
INES irakataje Mu iterambere n’ikoranabuhanga
komeza ukomere INES
Ines rwose biragaragara ko itanga uburezi buhamye bitewe n’ibikoresho bifashisha. Mukomerezeho rwose Ines_Ruhengeri tubarinyuma
wawa INES NONEHO ije numurava kugira ngo usimbuke neza usubira inyuma twizere ko noneho ibikorwa bibaye ingiro niba drone ije ubwo byose ni munange
Ndabona INES imvugo ibaye ingiro, ya drone yashize itangira gukoreshwa, INES ibaye ikitegererzo peee!! Drone ikoreshwa muburezi ni byiza cyane bizatuma abanyarwanda bumvako ikoranabuhanga ritagenewe abazungu gusa ahubwo natwe turikatajemo. INES oyeee!!
INES ni ishuri rifite icyerekezo koko kandi irakataje mu ikoranabuhanga. Mukomeze muteze igihugu cyacu imbere mu bumenyingiro n’ikoranabuhanga