Ikarita ya Tap&Go igiye kujya ikoreshwa no mu bindi byiyongera ku kuyitegesha imodoka
Ubuyobozi bw’ikigo cya AC Group bufite mu nshingano ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go buratangaza ko iyo karita igiye guhuzwa n’ibindi ku buryo izajya ikoreshwa no mu zindi gahunda.
Ubusanzwe ikarita ya Tap&Go ikoreshwa n’abatuye mu Mujyi wa Kigali mu gihe bagiye gukora ingendo zikorerwa muri Kigali bateze imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bakayishyiraho amafaranga bakayikoza ku cyuma cyashyizwe mu modoka kigakuraho amafaranga yateganyijwe y’urugendo batarinze kuyishyura mu ntoki.
Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015 ikaba yarafashije cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali, kuko hari ibibazo yakemuye birimo amakimbirane yakundaga kugaragara hagati y’abitwaga abakomvayeri bari bashinzwe kwishyuza mu modoka hamwe n’abagenzi igihe baburaga amafaranga yo gusubiza.
Johns Kizihira umukozi wa AC Group ushinzwe ibikorwa (Operations Manager), avuga ko harimo gutekerezwa uburyo iyo karita yahuzwa n’indangamuntu ku buryo uyu mwaka uzajya kurangira ishobora gukorerwaho n’izindi gahunda.
Ati “Hari gahunda yo kugira ngo duhuze ikarita n’umuntu ku giti cye, mu minsi iri imbere aya makarita turashaka ko azakoreshwa mu bintu byinshi birenze gukoresha amabisi, uzashobora kuyikoresha kuri moto, unashobore kuyihahisha, muri serivise za banki, kugira ngo ibi binozwe neza bizasaba ko buri karita iba ihujwe n’indangamuntu ya nyirayo, ibi bizoroha no kumenya niba ari iyawe koko uvuze ko wayitaye cyangwa bayikwibye, tubifite muri gahunda ko birangirana n’uyu mwaka”.
Ngo abantu ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo, kuko iramutse inatakaye wakongera ukabona amafaranga yari ayiriho nk’uko Kizihira akomeza abisobanura.
Ati “Icyo twasaba abantu, ariya makarita agira inimero (Serial number) iba yanditse ku ikarita, ziriya nyuguti umunani za nyuma biba byiza iyo uzibitse, ku buryo iyo karita uyitaye cyangwa bayikwibye ushobora kugana umu- agent wa AC Group ukamuha iyo mibare bakaba bareba ko ari iyawe bakanayiguhindurira ku buryo amafaranga wari ufite kuri ya karita wataye bayagushyirira ku ikarita nshyashya bari buguhe”.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, basanga iyi gahunda niramuka ishyizwe mu bikorwa hari byinshi izabafasha birimo ku gucika ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Boniface Hategekimana wo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko ikarita ya Tap&Go iramutse ihujwe n’izindi gahunda byarushaho kubafasha no kuborohereza.
Ati “Impamvu byoroshye ni uko aho ari ho hose wakubitana na motari ufite amafaranga ku ikarita wahita utega moto cyangwa ugatega imodoka ugataha, ushobora kugenda ugasanga ahantu kuri butike bafunze wabona kuri ‘alimentation’ hakinguye ukagenda ugahaha, no muri resitora ukagenda ukarirayo ukishyura, byaba ari byiza pe iramutse ihujwe n’ibindi.
Hari n’abagaragaza impungenge z’uko batakwizera umutekano w’amafaranga yabo, mu gihe baramuka bayitaye, ndetse n’ikibazo cy’ikoranabuhanga gishobora kuvuka bigatuma umuntu ashobora kuyisonzana mu gihe yaba ari ho honyine afite amafaranga, bakanibaza uko byagenda igihe baramuka bagiye mu Ntara.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi Carta tap &go ntabwo ari cya kizere kiraza amasinde mutubwize ukuri igihe nyacyo igihe muzayihuza ni bindi ukabawayisabiraho ni bindi.
Natwe bohijya nohino byadufasha cyn ahubwo bikorwe vuba