ICT Innovation Center izafatwa nk’isoko ry’ikoranabuhanga yatangiye kubakwa

U Rwanda rwatangije ku mugaragaro iyubakwa ry’ikigo gikomeye mu ikoranabuhanga (ICT Innovation Center), kizafatwa nk’isoko ry’udushya mu ikoranabuhanga mu Rwanda.

Clare Akamanzi n'Ambasaderi wa Koreya y'Amajyepfo Kim Eung-joong bashyiraho ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa iki kigo.
Clare Akamanzi n’Ambasaderi wa Koreya y’Amajyepfo Kim Eung-joong bashyiraho ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa iki kigo.

Claire Akamanzi umuyobozi mukuru w’ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yabitangaje ubwo iyi nyubako yatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017.

Yagize ati “Turasabwa gushyiraho ibigo by’ikoranabuhanga nk’iki n’amashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi byose byadufasha kugera ku ntego yacu. Nibwo tuzavuga ko ubucuruzi bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga tumaze kugira Abanyarwanda benshi baribyaza umusaruro.”

Inyubako yatangiye kubakwa.
Inyubako yatangiye kubakwa.

Yavuze ko icyo kigo kizaha abazakigana ubushobozi bushoboka byaba ibikoresho n’abakozi babizobereyemo, kugira ngo bagere ku ntego zo guhanga udushya mu ikoranabuhanga u Rwanda rwifuza.

Kim Eung-joong Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, yavuze ko bishimiye gukorana n’u Rwanda no gusangira ubunararibonye. Ati “Tuzakomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubyaza umusaruro ikoranabuhanga twifahishije ibigo nk’ibi.”

Igishushanyo kigaragaza uko ICT Innovation Center izaba imeze.
Igishushanyo kigaragaza uko ICT Innovation Center izaba imeze.

Biteganijwe ko iyo nyubako iri kubakwa mu kigo cy’ishuri cya IPRC-Kigali, izuzura mu mwaka umwe. Ikazatwara amafranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 4,6Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahoneza nshutizacu! mubyukuri ikikigo kiziye igihe.mubyukuri maze maze imyaka2 niga uko ikoranabuhanga ryafasha abanyarwanda mfite imishinga myishi gusa ibiri niyo nakoragaho cyane mfite bagenzi bange babiri dukorana muri kaminuza gusa tugira imboga mizi yibikoresho ngotwerekane ibyo dushoboye byafasha abanyarwanda none nkabanifuzaga ko mwafasha nkatangirana niki kigo cg mukandangira abandi bafite ibikoresho bamfasha tugakorana. murakoze Tel 0785449128

kamanzi innocent yanditse ku itariki ya: 13-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka