Hagiye kubakwa ikigo cyo guteza imbere ICT kizatwara amadolari miliyoni 5,6

U Rwanda rugiye kubona ikigo cy’ikitegererezo mu guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), nyuma yo gusinyana amasezerano y’inkunga ya miliyoni 5,6 z’amadorali ya Amerika n’Ikigo cya Koreya gishinzwe imibanire (KOICA), kuri uyu wa Gatatu tariki 17/04/2013.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Sang-Chul Kim uhagarariye KOICA mu Rwanda, yatangaje ko kuva 2008 KOICA yiyemeje gufasha u Rwanda gutera imbere muri ICT bitewe n’uburyo Politiki ya Leta igamije kugera ku iterambere ishingiye kuri ICT.

Yagize ati: “Nk’uko buri wese abizi ICT ni imwe mu bice by’ingenzi mu bukungu no ku gihugu cy’ Rwanda. Icyerekezo 2020 giteganya ko u Rwanda ruzaba ari igihugu cy’ikitegerezo mu bukungu bugendeye ku ihererekanyamakuru. Ibyo bizagerwaho gute? Bizagenrwaho hifashishijwe Itumanaho n’Ikoranabuhanga”.

Rosemary Mbabazi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Itumanaho (MYICT), yatangaje ko u Rwanda rufite na gahunda yo kwita ku rubyiruko ruba mu byaro, kuko mu mujyi ibyangombwa bimaze kuhagera muri rusange.

Iyi nyubako izubakwa mu Kigo cya IPRC-Kicukiro, mu gihe cy’imyaka itatu, mu byo izaba irimo by’ingenzi ni ugukurikirana iterambere rya ICT n’uburyo abayikoramo bakomeza kwiyungura ubumenyi.

Ibikoresho bigezweho bizaba biyigize bizaba biganisha ku ikoranabuhanga ryifashisha telefoni. Hakazaba n’ahantu hahurirwa n’abashaka kwihangira imirimo kimwe n’abafite amakompanyi y’ikoranabuhanga agitangira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NNE amafaranga ni angahe?

janvier yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Muraho neza?Ibi byo kwita kwikoranabuhanga n’ibyo bikenewe mu Rwandarwose.Natwe dufite ishuri ribyigisha ryitwa INNOVATION BUSINESS TECHNOLOGY COLLEGE ryigisha ubumenyingiro mugukora ama design; nko gukora amafoto ano agezweho,gukora ibyapabyamamaza ,abashobora gukora muri imprimerie.Ni gute twahuzwa na Ministere y’urubyiruko n’ikoranabuhanga cyane ko bijyanye n’urubyiruko bashinzwe.Byose byigwa ari Pratique mu gihe cy’amezi 3.
Murakoze ,muzadusubize

Jilly Claude 0788543002 yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Twe dufite ishuri ryitwa Innovation Business Technology College(IBTC)ryigisha abantu bashaka kuba baba aba Design haba mugukora amafoto ano agezweho, Ibyapa byamamaza, deplia,Etiquette,...Abantu bashobora gukora muri Imprimerie,n’abakora amafirimi,Ese umuntu yagirana communication gute nino ministere ibishinzwe cyane ko biziye urubyiruko?Dore ibyo twigisha:N° Amasomo Qualification Durée
1 Photoshop+ Fireworks+Dreamlight+English+Int.Ship Designer (Field) 3mths
2 Photoshop+Illustrator+InDesign+English+Int.Ship Designer (Factory) 3mths
3 Photoshop+Premiere Pro+SoundBooth+English+Int.ship Filmmaker 3mths
4 Photoshop+Illustrator+Premiere Pro+Fireworks+English+Int.Ship Filmmaker - Designer 3mths
5 Premiere Pro+After Effect+SoundBooth+English+int.ship Filmmaker 3mths

yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

nahi naho nibaze badutere ingabo mu bitugu

sambaza yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka