#GumaMuRugo: Ibikoresho by’ikoranabuhanga ni byo bikoreshwa kurusha ibindi mu ngo

Muri ibi bihe abantu benshi birirwa mu ngo zabo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus, abenshi bakenera gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga kurusha mu bihe bya mbere y’aya mabwiriza.

Kureba Televiziyo biri mu bifasha abantu muri ibi bihe bya GumMuRugo (Photo:Internet)
Kureba Televiziyo biri mu bifasha abantu muri ibi bihe bya GumMuRugo (Photo:Internet)

Kigali Today yabajije abantu batandukanye ibyo bahugiyeho muri iki gihe cya #GumaMuRugo, abenshi bavuga ko birirwa bareba filime, abandi bumva cyangwa bareba amakuru, ndetse banakora imirimo itandukanye hifashishijwe telefone, radiyo, televiziyo na mudasobwa.

Umuhuzabikorwa w’umushinga uhuza ba rwiyemezamirimo b’abagore mu rugaga rw’abikorera PSF, yagize ati “Jyewe akazi nagakomereje mu rugo ndetse n’abana bariga, twese dukoresha mudasobwa”.

Ati “Inama z’akazi ubu zibera kuri telefone hifashishijwe whatsapp cyangwa skype muri mashine (mudasobwa)”.

Uwitwa Habiyaremye na we akomeza avuga ko atazi uburyo bagenzi be bari kubigenza iyo batagira televiziyo na mudasobwa mu rugo, kuko ngo bareba filime umunsi ugashira undi ugataha.

Ati “Jyewe ibitabo ni byo usanga mpugiyeho ndimo gusoma nubwo nyuzamo nkareba filime, ariko abakozi dukorana bo usanga bareba filime kundusha”.

Serugendo utuye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko iyo hatabaho ibikoresho by’ikorabanuhanga, nta buryo amakuru ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 yari kuba asakara mu batuye isi mu buryo bwihuse.

Serugendo yagize ati “Ibi bikoresho birakenewe cyane muri kino gihe kuko abantu batazi aho ibintu birimo kwerekera, haramutse habayeho ibyago byo gukomeza kubaho mu buzima bumeze gutya, ikorabanabuhanga ni ryo ryonyine ryadufasha mu itumanaho no mu mirimo itandukanye, kugira ngo ubuzima bukomeze”.

Mu byakomorewe gucuruzwa muri iki gihe abantu basabwa kuguma mu rugo, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho nta birimo.

Umwe mu bakanishi babyo yabwiye Kigali Today ko hari benshi barimo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje cyangwa byangiritse, bitewe n’uko amaduka arimo ibishyashya yafunzwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, yijeje ko agiye kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo ibikoresho nka radiyo, televiziyo, telefone na mudasobwa bigurishwe kandi bibe byanabonerwa abakanishi babyitaho mu gihe hagize icyangirika.

Muhizi yagize ati “Iki ni igitekerezo cyiza nza kuvuganaho n’ababishinzwe kugira ngo turebe uburyo ibi bikoresho byacuruzwa”.

Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda agamije kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibintu by’ibanze byemewe kuba byacuruzwa ni ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imiti na serivisi z’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka