Gahunda ya “Korana Ubuhanga” izazamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga – Minisitiri Nsengimana

Gahunda ya “Korana Ubuhanga” izanye umuti mu kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda; aho buri muturage mu Rwanda uyu mwaka uzarangira azi neza akamaro yabyaza ikoranabuhanga mu buryo bworoshye ndetse n’uko ryamugeraho.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana ubwo hari mu gikorwa ngarukakwezi cyo kwegereza abaturage ikoranabuhanga cyabereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 30/05/2014.

Iki gikorwa cyo kumenyekanisha akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’abaturage mu nzego z’ibanze cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga nk’amabanki, sosiyete zose z’itumanaho, ibigo by’ikoranabuhanga, amashuri n’ibindi. Hari abaturage benshi bitabiriye ari benshi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yagize ati “Nk’uko mubizi twari dusanzwe dukora ubukangurambaga bw’ikoranabuhanga rimwe mu kwezi, turangije uturere 12 mu gihugu, ubu bigiye kujya bikorwa n’uturere ndetse n’imirenge.

Iyi gahunda ya “korana ubuhanga” ifite intego y’uko umuturage wese uyu mwaka uzarangira gahunda ya “korana ubuhanga” imaze kumugeraho maze akumva mu by’ukuri ikoranabuhanga ni iki, yaritunga ate, yaribyaza uwuhe musaruro ndetse n’iki gituma yumva agomba kwizigamira ngo aritunge kuko abona icyo rizamugezaho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimée, yibukije ibimaze kugerwaho mu rwego rw’ikoranabuhanga haba mu baturage, abikorera kimwe no mu nzego za Leta aho yavuze ko Intara y’Amajyaruguru igomba kuba Smart Province.

Minisitiri Nsengimana aganira n'abana bakoresha mudasobwa.
Minisitiri Nsengimana aganira n’abana bakoresha mudasobwa.

Umushyitsi mukuru ariwe Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yasabye abaturage b’Akarere ka Gicumbi n’abo mu ntara y’amajyaruguru muri rusange kwishimira ishimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabonye ku rwego rw’isi kubera uruhare yagize mu guteza abaturage imbere bifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ukurusha ikoranabuhanga akurusha ubumenyi, ukurusha Perezida Paul Kagame akurusha iterambere”.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye ubu bukangurambaga, bavuga ko ikoranabuhanga ribafasha mu myigire yabo no gusobanukirwa byinshi baba batabashije kumenya bityo ikoranabuhanga rikabafasha kubisobanukirwa.

Ikindi ngo bumva rizabafasha kumenya kubika ibintu byabo ndetse abakiri bato bitegura kuba abaganga rikazabafasha kuvura indwara runaka no kubafasha kubona indwara umurwayi aba afite.

Ikoranabuhanga ngo ni kimwe mu bintu byunganira ubumenyi umuntu yari asanzwe afite bikamufasha kuvumbura ubundi bumenyi bushya, yifashishije mudasobwa n’ubundi buryo butandukanye ubu Abanyarwanda bakaba bageze ku kigero cya 75% mu kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Muri ubu bukangurambaga bw’ikoranabuhanga kandi habaye igikorwa cyo gusura imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga birimo ibikorwa by’udushya tw’akataraboneka nko kubona imodoka batsa bakoresheje telekomande no gucana cyangwa kuzimya amatara bakomye mu mashyi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka