Minisiteri y’ikoranabuhanga (MiTEC) n’ikompanyi y’ikoranabuhanga Swift-Xi yo mu gihugu cy’u Buyapani, basinyanye amasezerano y’ubufatanye azafasha mu gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho y’abaturage mu Rwanda.
Ayo masezerano yasinyiwe mu nama ya Transform Africa iri kubera i Kigali kuva ku wa mbere tariki 07 Gicurasi 2018.
Iyi kompanyi ya Swift-Xi ikorera mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani, ikaba itanga serivisi z’ikoranabuhanga n’ubucuruzi burimo n’ubw’utudege tutagira abapilote (Drones).
Umuyobozi wa yo Kenji Fukuoka yavuze ko bazifashisha izo Drones mu kuvugurura imibereho ya bamwe mu Banyarwanda.
Yagize ati “Intego yacu nyamukuru, ni ugufungura isoko ryo mu Rwanda mu bijyanye n’utudege twa drones. Indi ntego ni ugukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage dukoresheje drones, ariko nanone tugahanga akazi muri iki gihugu dukoresheje drones”
Iyi kompanyi ifatanyije n’ishuri ryitwa Kobe Institute of Computing ngo bakiriye abanyeshuri basaga 40 b’Abanyarwanda bahawe bourse na guverinoma y’Ubuyapani.
Minisitiri w’ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko bishimishije kuba ubufatanye bw’impande zombi bugeze ku yindi ntera, yongeraho ko ikoranabuhanga ry’iyi kompanyi rizagira akamaro mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Tuzakorana na Swift-Xi duteza, twiyemeje gutegura amahugurwa ku rubyiruko rwacu, kandi turi gufatanya kugira ngo turebe uko iri koranabuhanga twarihuza n’ubuzima rusange, rigafasha urubyiruko, rikifashishwa mu buhinzi n’ahandi.
Ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rwacu kubona ubumenyi no kubona imirimo, ariko nanone bikatugira sentre y’ikoranabuhanga muri Africa”
Uretse aya masezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikompanyi ya Swift-Xi, hanasinywe andi masezerano hagati ya Smart Africa n’ikigo cya Inmarsat n’ibindi bifatanyije nka Tillman Digital Cities na CivicConnect.
Ikigo cya Inmarsat gitanga serivisi zitumanaho rya satelite, amasezerano cyo n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga byasinyanye na Smart Africa, akaba agamije kurushaho guteza imbere imijyi ya Africa muri gahunda yitwa Smart cities in Africa.
Nyuma y’ubwitabire budasanzwe bwaranze Tour du Rwanda 2015,Kigali today yegeranije amwe mu mafoto agaragaza ubwitabire kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma
Ku munsi wa 5 w’irushanwa rya Tour du Rwanda,Debesay Mekseb ukinira Bike Aid abaye uwa mbere akoresheje ibihe bimwe na Nsengimana Bosco uyoboye urutonde