Coronavirus itumye ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa mu kazi

Mu gihe mu Rwanda hafashwe ingamba zo kugabanya kwifashisha impapuro mu kazi, ahubwo hakifashishwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru, icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugaragara no mu Rwanda cyatumye ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kazi bwitabwaho cyane.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus (ubu imaze kugaragara ku bantu umunani mu Rwanda), hafashwe ingamba y’uko amateraniro y’abantu benshi ahagarikwa.

Ni no muri urwo rwego ibigo bimwe na bimwe byakira abantu benshi, byahisemo kwifashisha ikoranabuhanga n’itumanaho mu kazi, aho bishoboka, aho kugira ngo ababikoramo babe bakwanduzwa iyi ndwara n’ababagana, cyangwa na bo babe bayibanduza mu gihe bayifitemo bataratangira kugaragaza ibimenyetso.

Nka Minisiteri y’Ibidukikije, mu itangazo yageneye abayigana yababwiye ko guhera tariki 17 Werurwe 2020, amabaruwa n’izindi nyandiko zose zayigenewe zizajya zoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abakeneye kwakirwa mu buryo bw’umwihariko cyangwa kugirana inama n’abakozi b’iyi Minisiteri mu buryo bw’imbonankubone cyangwa bw’ikiganiro babwiwe ko bashobora gusaba gahunda yo kuvugana kuri “Video conference” cyangwa kuri “Skype”.

Iyi minisiteri yanatanze urubuga rwa Internet umuntu ashobora gukuraho amakuru ayikeneyeho, kimwe n’amazina y’abakozi bayikoramo hamwe na nomero za telefone zabo, kugira ngo ubakeneye abashe kubahamagara.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na yo yatanze imirongo ya telefone kimwe n’urubuga rwa internet abayikeneyeho amakuru bashobora kwifashisha, ndetse n’ahanyuzwa inyandiko n’amabaruwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bayikeneyeho serivise.

Banki y’Abaturage na yo, ibicishije mu butumwa bugufi, yasabye abayigana kwifashisha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivise bayifuzaho.

Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize, wamenyesheje abantu bose ko hari uburyo bwo gusaba serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kwirinda ingendo za hato na hato, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Umujyi wa Kigali uvuga ko amabaruwa n’inyandiko bitarimo kwakirwa mu ntoki, ahubwo bikaba byakirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko itangazo ry’umujyi wa Kigali ribisobanura.

Aya ni amwe mu matangazo y’izo nzego asobanura uburyo burimo kwifashishwa mu gutanga serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka