Akora amashanyarazi akoresheje amabuye ya radiyo na ampule
Umusore w’imyaka 22 witwa Safari Jean Damascene utuye mu karere ka Rulindo yihangiye umurimo wo gushyira umuriro mu nzu z’abantu akoresheje ampule n’amabuye ya radio byashaje.
Uyu musore utarageze mu ishuri avuga ko atemeranywa n’abavuga ko umuntu wize ari we ushobora kugira icyo akora cyamuteza imbere.
Yagize ati “Kwiga ni byiza ariko bidashobotse umuntu yahimba kandi bigakunda. Jye nabonye ubukene bumereye nabi, mpimba imitwe kandi icamo. Ncanira abantu mu nzu nkoresheje ibikoresho bishaje, ampule n’amabuye ya radio. Ntaho nabyize ni ubwenge bwanjye Imana yampaye”.
Uyu musore avuga ko gukora uwo muriro byamufashije kubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, yabashije kwiguriramo inka eshatu n’ihene ndetse umwishyurira mituweri. Safari kandi ubu ngo yiihira ishuri kuko yabonye aho akura agarafaranga.

Abacana uwo muriro bo bavuga ko waborohereje ngo kuko petrole yarabahendaga kandi ishobora no kubateza uburwayi mu myanya y’ubuhumekero.
Maniragaba, utuye mu umurenge wa Base, akagari ka Bugaragara yagize ati “jye mu rugo rwanjye dukoresha uyu muriro, kandi niwo nabonye ushobora guhenduka. kubishyira mu nzu ampule imwe ayikorera icyatanu, kandi ushobora gucana igihe cyose , n’iyo warara ucanye itara nta kibazo. Iwanjye nkoresha ampule 4”.
Nyiransabimana nawe ngo ni wo muriro acana nyuma yo kubona ko agatadowa gashobora kumuteza ibibazo.
Yagize ati “jye nacanaga agatadowa mbonye ukuntu peteroli uyicana ikazana ibyotsi byinshi mu nzu abana bakabayihumeka, ubwo mpitamo gukoreha uyu muriro”.
Ngo uyu muriro ushobora kuwukoresha buri munsi igihe icyo ari cyo cyose. Ngo iyo bawushyize mu nzu, ubwo ni twibanire kugeza igihe bashakiye.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana y’abize niyo Mana yabatize,abantu bose basangiye ubwenge bwakavukire ari nabwo bw’ibanze,ubundi n’inyongera
kuraje mwana
dukeneye telephone zuwo muntu.mubidufashemo,murakoze
Nibyiza ko mutugezaho amakuru anyuranye ikibura muyatanga ibice nkuriya musore wihangiye uurimo mwagobye gushyiraho adresse ze kugirango umukeneye amubone kuburyo bworoshye murakoze
Uwo muntu dukeneye adresse ye yuzuye na telefone ye igendanwa,ndumva rwose yadufasha.
Nizeyimana.