Akarere ka Gicumbi karashaka guhinga ibihingwa bivamo biodiesel
Akarere ka Gicumbi kagiye gukora ibishoboka byose mu gihe cya vuba gakorane amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya IRST kugirango bashake uburyo bimwe mu bihingwa icyo kigo gikenera biboneka muri ako karere biteze imbere abaturage.
Ibi byatangajwe tariki 11/06/2013 nyuma y’uruzinduko abagize komisiyo y’ubukungu n’iterambere ry’akarere bagiriye ku kigo cya IRST-Kigali mu rwego rwo kureba niba habaho ubufatanye n’iki kigo mu bijyanye no guhinga ibihingwa bitanga amavuta (Biodiesel) akoresha mu modoka n’ibindi.

Aba bajyanama basobanuriwe n’umuyobozi mukuru wa IRST, Nduwayezu Jean Baptiste, ko ikigo cya IRST gishishikajwe no gushaka abafatanyabikorwa bashobora guhinga ibihingwa bivamo amavuta birimo Jatrofa, Soya,Molinga n’ibindi bihingwa bisanzwe bivamo amavuta.
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wari uhagarariye iyi komisiyo y’abajyanama yagize ati “tugiye kureba uburyo hashyirwaho amasezerano kuko bimwe mu bihingwa byifashishwa n’iki kigo mu gukora amavuta y’imodoka harimo ibihingwa n’abaturage b’akarere kacu”.

Aba bajyanama basobanuriwe ko gihingwa cya JATROFA gishobora guhingwa mu karere ka Gicumbi gishobora kubangikanwa n’ibindi bihingwa, kikaba gishobora guterwa ku materasi ikarwanya isuri ndetse bagashobora kuba bakivanaho amafaranga.
Abaturage nibaramuka bagihinze bashobora kumara imyaka 50 basarura kuri iki gihingwa mu gihe batangira kubona umusaruro wacyo hashize amezi 14, mu gihe ibiti bine bishobora kuvamo litiro 1 ya Biodiesel.

Aba bajyanama beretse uko ibi bihingwa bivanwamo amavuta mu ruganda IRST ifite ruyatunganya. Bahawe n’urugero aho ayo mavuta akoreshwa nko mu bikoresho byo gutekesha n’amatara akoresha peteroli.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|