Abasora bahawe igihe ntarengwa cyo kwinjira muri e-filing na e-payment

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) kiraburira abasora bose ko igihe bahawe cyo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro (e-filing na e-payment) kiri gukendera bakaba basabwa kuryiyandikishamo vuba.

Ubwo yagiranaga ibiganiro n’abunganira abasora, tariki 23/04/2013, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu yatangaje ko kuva tariki ya 1 Gicurasi 2013, mu basora banini n’abaciriritse ntawuzongera gukora imenyekanisha akoresheje impapuro (manual declaration) ahubwo bose bazaba bakoreha ikoranabuhanga rya internet bibereye imuhira iwabo cyangwa bari mu kazi amasaha 24/7.

Abasora bato bafite igicuruzo kiri hejuru ya miliyoni 12 kugera kuri miliyoni 50 ku mwaka bo bagomba kuba biyandikishije muri e-filing na e-payment bitarenze tariki ya 30 Kamena 2013; nk’uko Komiseri Bumbakare Pierre Celestin abisobanura.

Hashize igihe kirenga umwaka abacuruzi basabwa kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga bubafasha mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro (e-filing & e-payment).

Abunganira abasora bakanguriwe gushishikariza aba clients babo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.
Abunganira abasora bakanguriwe gushishikariza aba clients babo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

RRA itangaza ko abasora bato bafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 12 na miliyoni 2 bo bazahabwa uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura bakoresheje telefoni zigendanwa, ubu buryo bukaba bukigeragezwa.
Ndayishimiye Ephrem wunganira abasora mu mujyi wa Kigali avuga ko kwitabira ubu buryo bidakomeye ko ndetse we n’abakiriya be babyiteguye.

Agira ati:"mfite aba client bari mu byiciro bitandukanye, abanini n’abato. Hari bamwe twabitangiye hari n’abo twari dusanzwe dukoresha iryo koranabuhanga. Abato nabo twiteguye kwinjira muri system y’ikoranabuhanga kugira ngo birusheho kuborohereza akazi".

Magingo aya, Abasora banini nibo baza ku isonga mu kugira ubwitabire aho bamaze kugeza kuri 98%. Ibindi byiciro byari bikiri inyuma ariko byakomeje gushishikarizwa iri koranabuhanga.

Ku bishyura imisoro bifashishije ikoranabuhanga banki zitandukanye zatangiye kubakira zirimo BCR, BK, Finabank, Ecobank, Equity ndetse na KCB. Banki y’abaturage nayo imyiteguro irayirimbanije.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

RRA ikuye ahaga abasora mureke dushyiremo akabaraga nabataritabira e-filing bayitabire si kuba wadeclara na ninjoro gusa, niyo uri mu mahanga ushobora ubu gukora declaration y’umusoro nta ngorane. si e-filing gusa no kwishyura nabyo si ngombwa kujya kuri banki gutonda umurongo ushobora gukoresha e-payment ukishyura ni BK, BCR NA FINABANK ubu zibikora komiseri bumbakare yavuze ko nizindi banki ziri vuba aha e-payment baraba bayinjiyemo.

bella yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ni sawa cyane

maxime yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

URwanda nyamara rurakataje mu iterambere, binyuze mu ikoranabuhanga. Ubu ntawe uzongera gutonda umurongo, agiye kwishyura cg kumenyekanisha imisoro. Ni byiza cyane mureke tubiteze imbere banyarwanda.

nyana yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

@ josee, mbona wahita uhamagara kuri ya nimero bahora badukangurira iduha amakuru ari yo 3004. Ibyo bahita babigusubiza kandi ngo iyo uyihamagaye nta n’igiceri kigenda

Nunu yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Iri koranabuhanga njye ndaryemera 100%. Ubundi se usibye kwanga impinduka nziza, ni nde utabona ko ari umucuruzi bizagirira akamaro kenshi wa wundi wirirwaga yicaye kuri RRA ngo ategereje gukora declaration akahamara amasaha n’amasaha. ariko ubu uzajya ubikorera mu rugo cyangwa ku kazi haba ku manywa cg nijoro, haba mu minsi y’akazi cg muri week end.

Mumfashe rwose duhe RRA amashyi n’impundu kuko idufashije gutsinda igitego mu korohereza ubucuruzi. Ayiiiiiiiiiii Kachi kachi kachi kachi

Kiki yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

RRA nidusobanurire ku bijyanye n’Abakodesha amazu.Nabo bagomba kwiyandikisha?

josee yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka