Abanyeshuri b’Abanyarwanda bamuritse imodoka bikoreye

Abanyeshuri 12 biga iby’ikoranabuhanga i Kigali bamuritse imodoka bakoze itwarwa n’ingufu z’imirasire y’izuba, igatwara abantu batatu, igenda ku muvuduko wa kilometero 50 mu isaha.

Imodoka yakozwe n'abanyeshuri b'abanyarwanda ikoresha imirasire y'izuba
Imodoka yakozwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda ikoresha imirasire y’izuba

Iyi modoka yakozwe n’abanyeshuri 12 biga muri kaminuza yitwa Singhad Technical Education Society (STES)-Rwanda yamurikiwe ibitangazamakuru kuwa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2017.

Bagaragaje uko iyo modoka ikora, ndetse bamwe bayigendamo banamenyeshwa ko mu minsi ya vuba ishobora kuzashyirwa ku isoko ababishaka bakajya bayigura bakayikoresha nk’izindi modoka zisanzwe.

Iyi modoka igendeshwa n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ziba zabitswe mu byitwa batiri (batterie/battery) bibiri, zaba zuzuye neza iyo modoka ikaba yagenda amasaha ane idahagaze.

Ubwo ariko igihe ibyuma bihindura imirasire y’izuba iyo modoka ikoranywa byaba bikora neza, imodoka yakomeza kugenda na nyuma y’amasaha ane, kimwe n’uko bibaye ngombwa izo batiri bazongeramo ingufu bazicometse ku mashanyarazi asanzwe.

Ibi ni ibitangazwa na Nzitonda Kiyengo uyobora kaminuza ya Singhad Technical Education Society (STES)-Rwanda.

Nzitonda ati “Imodoka rwose iragenda neza, ishobora kumara amasaha ane igenda igihe batiri zaba zuzuye kandi biranashoboka kongera ingufu muri izo batiri, utwaye imodoka akagenda urugendo rurenze amasaha ane.”

Kevin Kabera umwe muri aba banyeshuri yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cyo gukora imodoka cyakomotse ku marushanwa abiga muri STES-Rwanda bagiyemo mu gihugu cy’Ubuhinde mu kwezi gushize kwa Werurwe.

Abanyeshuri 12 bamuritse imodoka bikoreye
Abanyeshuri 12 bamuritse imodoka bikoreye

Kaminuza nkuru ya Singhad Technical Education Society (STES)-India yari yateguye amarushanwa mu gukora imodoka zakoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba.

Icyo gihe ngo abanyeshuri b’Abanyarwanda bitwaye neza bakora imodoka yegukanye igihembo, batashye mu Rwanda biyemeza kuvugurura igitekerezo cyabo, bagatangira gukora imodoka nziza kandi zisumbuye mu kugira ingufu.

Kabera ati “Ubumenyi duhabwa bwatumye tubona ko hari icyo dushoboye bitwongerera imbaraga. Twiyemeje rero gukomeza tukazanabasha gukora imodoka nziza kandi ikoranye ubuhanga kurushaho”

Kabera akomeza avuga ko igihe imodoka yabo izashyirwa ku isoko igashimwa, bazakomeza gushakisha ubushobozi bagakorera imodoka abanyarwanda, kandi nabo bakabigira umwuga wabateza imbere.

Ubu ngo iya mbere bakoze ifite agaciro kari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 2,000,000 – 3,000,000).

Nzitonda umuyobozi wa STES-Rwanda ati “Iyi modoka iruzuye, iri gukorwaho imirimo ya nyuma ngo inoge neza ubundi tuyimurikire inzego z’ubushakashatsi n’ubuziranenge yemerwe nk’iyakorerwa mu gutwara ibintu n’abantu ku buryo bwemewe.

Imirimo ya nyuma yo kuyinoza neza nirangira tuzaganira n’abandi tuyishakire n’izina, imodoka Nyarwanda itwarwa n’imirasire y’izuba tuyishyire ku isoko ubishaka wese ayigure ajye ayikoresha mu ngendo ze.”

Iyi modoka yakozwe hifashishijwe ibyuma biboneka mu Rwanda n’ubwo bimwe biba byarakorewe hanze, ariko ngo mu kuyikora hifashishijwe ibikoresho biri ku masoko yo mu Rwanda gusa.

Ngo bibanda ku gusuzuma ubuziranenge bwabyo ku buryo imodoka bakoze ikomeye bihagije nk’izindi zikorerwa mu nganda zo mu bihugu bisanzwe bikora imodoka.

Nzitonda Kiyengo umuyobozi wa Kaminuza ya STES Rwanda
Nzitonda Kiyengo umuyobozi wa Kaminuza ya STES Rwanda

Nzitonda avuga ko afite icyizere ko imodoka zikorwa n’abanyeshuri be zizakundwa kandi zikagirira Abaturarwanda akamaro mu minsi iri imbere.

A“Nitumara kubona icyangombwa cy’ubuziranenge tuzakora imodoka nyinshi ku buryo twe ubwacu nidutangira kuzigenderamo n’abandi bazatangira kuzirambagiza cyane cyane ko zizaba zidahenze nk’izindi ziri hanze ku isoko.”

Ikindi kizatuma zidahenda cyane ni uko zizakorerwa mu Rwanda, bikaba nta kiguzi cy’ubwikorezi mu kuzizana mu Rwanda ndetse n’abazazikora bakaba ari abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Numvise hari abafite umutima wo guca intege, kudashimishwa n’icyo u Rwanda n’umunyarwanda yageraho ntawe yiganye. jye nababwira ngo bibuke aho u Rwanda ruvuye naho rugeze, biturutse mu kwishakamo umuco, ingufu n’ibitekerezo mu gihe amahanga yatureberaga nk’abarenga nka ya funi iheze.Abapinga, muzanjye kureba uko imodoka zambere zari zimeze. muzarebe uko indege zambere zari zimeze.ntocyo wazageraho wigana abandi gusa.Bana bacu, n’amwe ababayobara n’ababigisha ndabashyigikiye. Ndifuza kuzaza kubasura.

Antony yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

courage.nshaka kubabera umuterankunga.tubari inyuma.

franck yanditse ku itariki ya: 3-09-2017  →  Musubize

Ibyo ni ok niba byarabayeho eheheh nge natangaye peeee?

james yanditse ku itariki ya: 11-08-2017  →  Musubize

haaaaaa sha iyokaminuza ministry ayifunge nayo

dany papa yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

iyo mugisiga irangi byibuze basi, ko gisa bad

dsp yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Muzacunge uyu muyobozi yikundira hit mubitangazamaku !!! Uziko asetsa Ngo bazashinga inganda, ubwo rero arabeshya abana bakarara amajoro ngo barakora amamodoka !! Ubwo kweli yumva ko iyo modoka izajya mumuhanda. Mwabana mwe murebe kure ntabagire ibikoresho bye, mukore ubushakashatsi bwa hafi, short term, mubintu bibafitiye akamaro. Byari kuba byiza iyo mukoresha iyo system kumodoka dufite, uretse ko nabyo ntibabibemerera. Nareke kubashyira mu nzozi kabisa.

kabana yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Ariko abantu mwabaye mute? urumva ukuntu uca abantu intege kuki c twebwe abanyarwanda tutabigeraho?ubanza utari umunyarwanda da. ibitekerezo nkibyo bica abantu intege muge mubigumana mumitwe yanyu ntimukaroge abantu.

KWIZERA Lambert yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Mwabana mwe ahubwo aho kugirango mute igihe ngo murahimba imodoka, mwige ukuntu iyo system mwayikoresha kumodoka zihari. Imodoka zarakozwe ntimute igihe cyanyu, uwo muyobozi ntakomeze kubashuka.

kabana yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Ariko uyu muyobozi arabona ibyo avuga bishoboka koko ? Mwa bana mwe nareke kubatesha igihe, muhimbe ibintu biri practical. Arabashuka ntaho iyo modoka ishobora kugera !!!! Mumenye ko mutari abambere babigerageje ariko ntiyigeze ijya mumuhanda. Utwo dufaranga yashoyemo twashoboraga kubafasha mubindi. NAREKE KUBATERA IGIHE !!!

kabana yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

made in Rwanda iraje kbs nidenge tuzayikora bakomereze aho

Nshuti Patrick yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

bakoze imodoka cyangwa bateranije pieces?

peter yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka