Abamotari bagiye gutwara abagenzi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho
Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Afurika y’Epfo, Altron, cyagiranye amasezerano n’ikindi cyo mu Rwanda cyitwa Pascal Technology Ltd, ibyo bigo byombi bikaba bigiye gufatanya gushyira utwuma tuzwi nka GPS muri moto zigera ku bihumbi 10.
Ibi bigo, ku wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019 byatangaje ko guhera mu cyumweru gitaha bizatangira gushyira muri moto utu twuma twa GPS twerekana aho moto iri igihe cyose, ndetse na za mubazi (compteurs) zerekana intera moto yakoze n’amafaranga umugenzi yishyura, bikazashyirwa mu cyiciro cya mbere cya moto 7054.
Ibyo bigo byizera ko mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2020 bazaba bamaze gushyira utwo twuma muri moto ibihumbi 10.
Pascal Ndizeye washinze Pascal Technology akaba ari na we uyiyobora avuga ko utu twuma nitumara gushyirwa muri za moto bizafasha inzego zitandukanye zirimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ndetse n’umugenzi kumenya amakuru yerekeranye n’umumotari mbere y’uko atangira gukoresha serivisi ze.
Umugenzi azabasha kumenya aya makuru binyuze muri porogramu cyangwa se ‘Application’ azajya ashyira muri telefoni ye.
Pascal Technology Ltd ni ikompanyi isanzwe ikorera mu Rwanda ikaba ari yo ikora ibijyanye n’utugabanyamuvuduko (Speed Governors) dushyirwa mu modoka zitwara abagenzi n’izindi zitandukanye, mu rwego rwo kuzirinda umuvuduko ukabije ushobora guteza impanuka.
Ubu buryo Pascal ikompanyi ya Technology Ltd ishaka gushyira kuri moto buzafasha inzego z’umutekano ndetse n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ubu buryo buzanafasha umugenzi kumenya amakuru yerekeranye n’umumotari umutwaye, urugero nko kumenya niba afite ubwishingizi.
Umugenzi icyo azakora ni ugushyira porogaramu (Passenger Safety Application) muri telefoni ye, agashyiramo na nimero za Plaque ya moto hanyuma agahita abasha kubona ayo makuru arimo amazina y’umumotari, ubwishingizi bw’ubuzima akoresha, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwe ndetse n’ifoto y’uwo mumotari.
Pascal Ndizeye washinze Pascal Technology ati “Ubwo buryo bushya buzafasha umugenzi kubona amakuru y’umumotari umutwaye, bityo umugenzi abashe gutanga ikirego n’amakuru mu buryo bworoshye mu gihe uwo mumotari yaramuka akoze amakosa cyangwa impanuka.”
Abamotari bakunze kumvikana binubira ubundi buryo busa n’ubu bajya bakoresha, bakavuga ko utwuma dushyirwa kuri moto zabo tumeneka mu buryo bworoshye, tukajyamo amazi ndetse n’umukungugu, bigatuma tudakora.
Pascal Ndizeye uyobora Pascal Technology amara impungenge abashaka gukoresha iri koranabuhanga rishya bazanye, akavuga ko ryo ryagenzuwe n’inzego zibifitiye ubushobozi ku buryo ibyo bibazo ntabyo rifite.
Asobanura ko ibyo bikoresho byabo bikomeye, kandi bitwikirije ibirahuri ku buryo nta vumbi cyangwa amazi yabyangiza, bigafasha n’umugenzi kubona amakuru mbere y’uko atangira urugendo.
Utwo dukoresho umumotari asabwa kutugura ibihumbi magana abiri by’Amafaranga y’u Rwanda, akayishyurira icyarimwe cyangwa mu byiciro.
Pascal Ndizeye avuga ko ubu abantu 7054 bamaze gusaba gushyirirwamo iryo koranabuhanga, kwandika abandi barikeneye bikaba bikomeje.
Ku ikubitiro, Pascal Technology ifatanyije na Altron barateganya kwifashisha miliyoni 18 z’Amadorali ya Amerika mu gukwirakwiza iryo koranabuhanga muri moto, ni ukuvuga asaga miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Intego bafite ngo ni ukongera ubushobozi buzifashishwa bukazatuma moto zose zitwara abagenzi zigerwaho n’iryo koranabuhanga.
Ohereza igitekerezo
|
Imana ntabwo izaha imbabazi abantu bashakira amaramuko kubandi ,muburyo busa nko kubiba koko!!!!ibihumbi 200000????ubuse KO mbona hari abamotari bafite moto zitaguze ayo amafaranga?¿??
Ukurikije ubushobozi bwabamotari Imana ntiyabyemera