Umwarimukazi muri IPRC-South agiye guhabwa igihembo n’Umwamikazi w’Ubwongereza

Nancy Sibo wigisha mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri IPRC-South, yakoze imishinga ibiri izamuhesha igihembo cy’Umwamikazi w’Ubwongeraza Elisabeth akazagihabwa muri 2016.

Nancy avuga ko iki gihembo yatsindiye cyitwa Queen’s Young Leaders Award ari igihembo kigenerwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 29 rwo mu bihugu bivuga icyongereza (Common Wealth), ruba rwagaragaje imishinga ifitiye akamaro aho batuye.

Nancy Sibo mu 2014 na bwo yari yahawe igihembo cya Ms Geek.
Nancy Sibo mu 2014 na bwo yari yahawe igihembo cya Ms Geek.

Kugira ngo Nancy Sibo abigereho, yakoze porogaramu ya terefone ifasha kumenya ko inka yageze igihe cyo guterwa intanga hifashishijwe terefone n’undi mushinga wo gukora ibikapu, imikandara n’amaherena hifashishijwe imiheha ya parasitike (plastic) yamaze gukoreshwa.

Agira ati “Umushinga wo kumenya ko igihe cyo gutera inka intanga cyageze wifashishije terefone nawukoze mu mwaka ushize wa 2014, nk’umukoro wo kurangiza amasomo mu ishami ry’ubworozi [animal production] nigagamo muri UR/Huye. Icyo gihe wanampesheje igihembo Ms Geek.”

Uyu mushinga we ngo yawukoranye n’aborozi 150 b’i Nyagatare, agamije gutuma babona umusaruro mu matungo yabo nta gutegereza. Ati “Iyo gutera intanga bigucitse ukwezi kumwe, uba uhombye ukwezi kose kw’amafaranga.”

Ngo bagira rero za kode bashyira muri terefone, umuntu akandikisha inka ye, akavuga igihe imaze cyangwa n’igihe iherukira guterwa intanga [itarafashe]. Ibyo ngo bimubashisha kubona ubutumwa bumwibutsa ko igihe cyo gutera intanga cyangeze, umunsi umwe mbere y’uko itariki igera.

Iyi mishinga yombi ngo izamuhesha igihembo kuko ifite akamaro mu kuzamura imibereho y’abantu benshi, ndetse no kurengera ibidukikije.

Akomeza agira ati “Urebye abahembwa ni abakoze imishinga yo guteza imbere abaturage, kurengera ibidukikije, uburezi n’ubuzima.”

Nancy ngo si Umunyarwanda wa mbere uzaba abonye iki gihembo kuko ngo hari n’abandi babiri azi bakibonye. Muri bon go harimo uwashyizeho umuryango Act of Gratitude usubiza abana b’imfubyi mu ishuri, ukanabarihira. Undi akaba uwahimbye gukora cotex hifashishijwe ibirere.

Nancy kugeza ubu ngo ntaramenya ingano y’igihembo yatsindiye kuko azagihabwa mu mwaka utaha wa 2016, mu kwezi kwa Kamena. Icyo gihembo kandi ngo azajya kukiyakirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

akomerezaho

inshungu yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

We are proud of u Sibo

RUJECLO yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

Warakoze cyane kuzana impinduka mubworozi ndeste no mubindi wakoze
U Rwanda rukeneye abandi nkawe benshi kandi nizereko hari nindi mishinga udufitiye.
Hahirwa icyo kigo kigufite kuko uzakigeza kuri byinshi, nasoza nisabira leta nabaterangunka gufasha uyu mwana w’umukobwa icyo yakenera cyose kugirango agere kundotoze ziyo mishinga kuko byafasha u Rwanda n’isi gutere imbere. We are proud of u, Sibo

RUJECLO yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka