“Umusingi w’ikoranabuhanga urahari, hasigaye guteza imbere ishoramari”- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama yiswe “Smart Rwanda days” yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yiga ku ikoranabuhanga; yasabye abashoramari kubyaza umusaruro ibikorwaremezo biriho by’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abaturage kuva mu bukene no kuzamura ubukungu bw’ibihugu.

Imibare ya minisiteri ifite mu nshingano ikoranabuhanga (MYICT) igaragaza ko 70% by’Abanyarwanda bafite telefone zigendanwa, aho aya ari amahirwe akomeye yafasha abantu gutera imbere mu buryo bwihuse; kandi ko ikoranabuhanga rya murandasi (internet) naryo rigenda ryiyongera ubu rikaba rigeze ku kigero cya 25%.

Ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga birahari hakenewe kubibyaza umusaruro mu ishoramari.
Ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga birahari hakenewe kubibyaza umusaruro mu ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ririmo gukora mu byiciro byinshi bigenga ubuzima bw’igihugu, ariko ko ibintu rikora bikeneye kwiyongera kugira ngo biheshe abantu benshi imirimo.

“Twakoze umusingi wo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga, ikirimo gukorwa ubu ni ishoramari kandi rikaba rigomba gukomeza kwiyongera”, Perezida Kagame.

Umukuru w’Igihugu yasabye ibihugu bya Afurika kudakomeza kuvuga ko byigira ku Rwanda, ahubwo ko bigomba kwitabira ubufatanye bikajyana byose mu rugamba rw’iterambere.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU), Dr Hamadoun Touré wari kumwe na Perezida Kagame mu batanze ibiganiro, yashimangiye ko abayobozi b’ibihugu (cyane cyane iby’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara), bagomba kuva mu bitekerezo bagashyira mu bikorwa gahunda bateganya.

Ati “Impamvu muri Afurika tudatera imbere ni uko tudahererekanya amakuru aho 80% by’ubumenyi buzimira”.

Ibihugu bya Afurika byasabwe kutigira ku Rwanda gusa ahubwo bikaba abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ibihugu bya Afurika byasabwe kutigira ku Rwanda gusa ahubwo bikaba abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasobanuye ko amasomo ku ikoreshwa ry’ikoranabunaga yigiwe muri iyo nama azagirira benshi akamaro mu guhanga imirimo mishya; aho ibyaganiriweho birimo ikoreshwa ry’ikoranabunga mu by’imari rya visa, e-soko, internet governance, Ericson na oracles, hamwe no kuba za minisiteri nyinshi zimaze kwitabira ibishya by’ikoranabuhanga.

Mu batanze ibiganiro mu gusoza inama ya “Smart Rwanda days” ya kabiri ibereye mu Rwanda harimo urubyiruko rw’abanyarwanda rwateje imbere ikoranabuhanga, aribo Jean Niyotwagira, Aline Kabatende, n’umwana w’imyaka 11 witwa Ketia Ikirezi ushobora gushyira porogaramu zo kwikoresha muri mudasobwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gusangira amakuru n’udushya tuvumburwa muri Africa hakoreshejwe ICT twagakwiye gukwirakwizwa mu baturage mu bururyo bwo kuborohereza imirimo yabo ya buri munsi,urugero nko mu buhinzi aho byafasha cyane abahinzi bagiye babona udushya twateza imbere ubuhinzi bakora hifashishijwe ikoranabuhanga mu gushakisha amasoko y’umusaruro wabo.

Kamali yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

THX President! muri ino myaka 20 Perezida wacu yashoboye kubaka igihugu cy’u Rwanda none ubu kiri kuza mu bihugu bya mbere ku isi biri kwiteza imbere mu iterambere cyane

mark yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

ibi byose erega niwowe tubikesha Nyakubahwa president wa republika kuko umaze gukora byinshi byegereza kandi byorohereza abanyarwanda kugera kwikoranabuhanga kuva kumwana muto kugera kumusaza tumaze kumnya neza akamaro kikoranabuhanga kandi twarareygerejwe bihagije

kalisa yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

ubu kwisi hose ikorana buhanga rihetse kumugongo ibintu byose , mu Rwanda ikoranabuhanga rimaze gushyinga imizi, abanyarwanda bamaze kumenya ibyiza byaryo bose bamaze kuriyoboka

kamanzi yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

ikoranabuhanga ni umusingi w’amajyambere kandi anagendanye n;igihe bityo kurishyira muri gahunda zacu za buri munsi ni ingenzi

maneke yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka