Ubufatanye bwa MYICT na ICDL Africa buzafasha kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga.

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabunganga cyitwa ICDL Africa.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuwa 28/01/2015, ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri muri MYICT, Nsengimana Jean Philbert, naho ku ruhande rwa ICDL Africa ashyirwaho umukono na Damien O’ Sullivan, umuyobozi wa ICDL Africa, igiye no gushyira icyicaro cyayo mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana na Damien O-sullivan nyuma yo gushyira umukono ku maserezerano y'ubufatanye.
Minisitiri Nsengimana na Damien O-sullivan nyuma yo gushyira umukono ku maserezerano y’ubufatanye.

Mu kiganiro na Kigali today, Minisitiri Nsengimana yatangaje ko ayo masezerano agamije ubufatanye mu kuzamura ubushobozi bw’abanyarwanda muri rusange ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Yagize ati “ICDL ubusanzwe ni umuryango udaharanira inyungu, ariko icyo bakora cyane kandi tuzanafatanya hano mu Rwanda ni ugushyiraho urugero rwo kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi mu bijyanye no kwigisha ikoranabuhanga dutandukanya abashinzwe kwigisha, ndetse n’abashinzwe gutanga impamyabushobozi”.

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko izi mpamyabushobozi zizajya ziba zemewe ku rwego mpuzamahanga, ku buryo umuntu azajya ayibonera mu Rwanda akaba yayibonesha akazi aho ariho hose ku isi.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro mu kuzamura ireme ry'uburezi mu ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana avuga ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro mu kuzamura ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga.

Ikindi kandi ni uko bazafatanya na ICDL Africa gushyiraho umurongo wa Politiki ngenderwaho ku buryo abakozi bose ba Leta n’abaturage bose muri rusange bazamuka bakava kuri 3.3% mu bantu bazi gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda bakagera kuri 50% mu mwaka 2018.

Ikindi abanyarwanda bazungukira muri aya masezerano ni uko ICDL Africa igiye gushyira icyicaro cyayo mu Rwanda, hakaba hazaboneka imirimo myinshi izahabwa abanyarwanda mu kubaka icyo cyicaro ndetse n’abazagikoreramo cyuzuye, ibyo byose bikaba bizagirira abanyarwanda akamaro kagaragarira buri wese.

ICDL Africa igiye kubaka icyicaro mu Rwanda.
ICDL Africa igiye kubaka icyicaro mu Rwanda.

Umuyobozi wa ICDL Africa, Damien O’ Sullivan, nawe yunze murya Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, avuga ko baje gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza isanganywe zo guteza imbere ikoranabuhanga mu banyarwanda, akaba yatangaje ko ubu bufatanye buzaba ingirakamaro kandi buzihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga mu nzego zose z’igihugu.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka