U Rwanda rwongeye kwegukana igihembo mpuzamahanga mu ikoranabuhanga

Nyuma y’uko u Rwanda rwegukanye igihembo mpuzamahanga mu itunganyamakuru rigezweho hakoreshejwe amajwi n’amashusho, kuri ubu u Rwanda rwahawe ikindi gihembo kubera uruhare rw’indashyikirwa rwagize mu kwihutisha kugeza ku Banyarwanda serivisi z’ikoranabuhanga rigamije kubateza imbere.

Ibi bihembo byombi byahawe u Rwanda mu Ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga rigamije kugira umuryango w’abaturage bakungahajwe n’amakuru (WSIS Forum 2013) ryakiriwe n’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga (ITU).

Iri huriro ryabereye ku cyicaro cya ITU kiri i Geneva mu Busuwisi, aho ryigaga kuri gahunda z’iterambere za nyuma y’umwaka wa 2015.

Igihembo cya mbere u Rwanda rwahawe na ITU, rugikesha umushinga rwatangije wo kwigisha abana b’u Rwanda by’umwihariko n’Ab’Afurika muri rusange, rubaha ubumenyi buhanitse mu itunganyamakuru rikoresha amajwi n’amashusho.

Ibyo bikorerwa mu ishuri rya Africa Digital Media Centre (ADMA) riherereye mu mujyi wa Kigali. Iri shuri rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT), Jean Philbert Nsengimana ni we wakiriye iki gihembo ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda.

Nyuma ya cyo, yongeye kwakira igihembo cyagenwe na ITU cy’uko u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyatanze icyegeranyo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugeza ku baturage amakuru mu buryo bugezweho abaganisha ku iterambere rirambye.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere mu gutanga icyegeranyo kinononsoye ku byagezweho mu korohereza Abanyarwanda kugezwaho serivisi z’ikoranabuhanga mu buryo bugezweho bigendeye ku ngingo 11 zatanzwe kandi zubahirizwa n’ibuhugu byose bigize ITU.”

Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yashimiye byimazeho u Rwanda rwerekanye ibyagezweho mu kurushaho korohereza Umuryango Nyarwanda kugerwaho n’amakuru abaganisha ku iterambere.

Yongeyeho ati “U Rwanda rufite umugambi uhamye w’uko Ikoranabuhanga rigezweho mu kwihutisha iterambere kandi ugenda ugerwaho, harimo n’uko ikoranabuhanga ryarushaho kwimakazwa mu gutanga umusanzu wo kunoza inzego zitandukanye mu gutera imbere harimo y’uko ikoranabuhanga rifasha mu burezi, ubuzima ndetse no guteza imbere umugore.”

U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu kwifashisha ikoranabuhanga riza ryongerera umuvuduko iterambere igihugu gikomeje kugeraho. Kuri ubu ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego zose z’ubuzima.

Iyi nkuru twayohererejwe na Magnifique Migisha ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka