U Rwanda rwaje ku isonga ku isi mu guteza imbere Ikoranabuhanga

Icyegeranyo cyasohowe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu cyerekana uko Ikoranabuhanga ryitabirwa gukoreshwa hirya no hino ku isi (The Global Information Technology Report) cyo muri 2015, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.

Nk’uko byemezwa n’iki cyegeranyo, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga aho mu giteranyo rusange cy’amanota u Rwanda rufite amanota 6.2 kuri 7. Muri rusange kandi mu byiciro 14 byakorewe ubushakashatsi bwimbitse neza, u Rwanda ni urwa 83 mu bihugu 143 ku isi byagenzuwe, mu Karere u Rwanda ruhereyemo ruza ku isonga naho ku mugabane w’Afurika wose ruza ku mwanya wa gatanu.

Iki cyegeranyo gifite amapaji 381 cyasohowe kuwa Gatatu, tariki 15 Mata 2015 i Geneva mu Busuwisi, cyerekana ko hakorwa iyi raporo hagendewe ku bintu bitandukanye byerekana intambwe yatewe n’ibihugu mu ikoranabuhanga harimo amategeko yashyizweho n’ibigo bihari biteza imbere ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga n'ingenzi mu guteza imbere ibihugu.
Ikoranabuhanga n’ingenzi mu guteza imbere ibihugu.

By’umwihariko ibijyanye n’uko Guverinoma ifite uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga niho u Rwanda rwahize ibindi bihugu byose ku isi, ruza ku mwanya wa mbere.

Agira icyo avuga kuri iki cyegeranyo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yagize ati “U Rwanda rukomeje kuza ku isonga mu bihugu by’Afurika bikoresha kandi bigateza imbere ikoranabuhanga kandi hariho amahirwe menshi y’ishoramari mu ikoranabuhanga, harimo kurishora mu bucuruzi bukorerwa kuri internet (e-commerce) n’itangwa rya serivisi mu buryo bugezeho (e-services), ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro za telefoni zigendanwa (mobile technologies) ndetse no mu zindi ngeri z’ishoramari mu ikoranabuhanga mu kurushaho kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga mu myigishirize no mu bushakashatsi. Ikoranabuhanga rikomeye ritanga imirimo kandi rigatanga umusanzu mu kongera ubukungu”.

Yakomeje agira ati “Iterambere mu ikoranabuhanga mu Rwanda rigarararira ku bikorwa nka kLab, ahahurira urubyiruko rufashwa gukomeza guhanga ibishya, Think nayo iha amahirwe urubyiruko guteza imbere imishinga yabo y’ikoranabuhanga mu kubyara umusaruro, Rwanda Media Hub, The Office, … ndetse na YouthConnekt, ihuza urubyiruko n’abantu b’icyitegererezo ikaba amahirwe atandukanye harimo n’ayo guhanga imirimo, ndetse u Rwanda kurushaho kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga rwaje kwakira kaminuza ikomeye ku isi ya Carnegie Mellon mu kurushaho guha Abanyarwanda ubumenyi. Ubu urubyiruko rwinshi mu Rwanda babyaze umusaruro ibitekerezo byabo ndetse bibyara ibigo bihanga udushya, benshi batangira gukora ibigo by’ubucuruzi kuva bakiva mu ishuri”.

Kuva muri 2001, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu binyuze mu cyegeranyo mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga (The Global Information Technology Report) rireba uburyo ibihugu bibyaza umusaruro ikoranabuhanga mu kwiteza imbere mu buryo bwagutse.

Ubu bushakashatsi bugendera ku ngingo 53 ziri mu byiciro bine by’ingenzi harimo: ahantu hakorerwa ibikorwa by’ikorabuhanga, kwitegura uko ikoranabuhanga rikoreshwa ndetse n’uko rikoreshwa kimwe n’ibyiza ritanga. Mu bindi hahuzwa amakuru kimwe n’imibare iba ihari, muri rusange ubu bushakashatsi bukorerwa ku bayobozi b’ibigo bitandukanye basaga 13,000 ndetse no ku bufatanye n’ibigo bisaga 160.

Migisha Magnifique ushinzwe itumanaho muri MYICT

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hamwe na rudasumbwa intore izirusha intambwe ntacyo tutazageraho

gabriel yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka