Tele10 yazanye ifatabuguzi rya Canal+ ryerekana za tereviziyo 104

Mu Rwanda haje indi sosiyete yitwa Canal+ icuruza imirongo ya televiziyo na radio hifashishijwe icyogajuru (Satelite). Ubu buryo ngo buje guhangana n’imiterere mibi y’ikirere n’imisozi byo mu Rwanda.

“Umuturarwanda wese, aho yaba hose azashobora kumva no kureba radio na tereviziyo nubwo yaba iyo bigwa cyangwa inyuma y’imisozi miremire”; nk’uko Eugene Nyagahene umuyobozi mukuru wa Tele10 icuruza imirongo ya televiziyo ya Canal+ na DSTV yabitangaje.

Nyagahene yavuze ko ifatabuguzi rya Canal+ rije kuba mukeba wa Star times y’Abashinwa, ku bijyanye no guhenduka, kugurisha umubare munini w’imirongo ya tereviziyo, ndetse no kugera ku bantu bose, bitewe no gukoresha icyogajuru gifata kandi kikohereza amakuru aho ariho hose ku isi.

Tele10 igurisha icyuma cya decoderi gifasha kubona amakuru atangwa n’icyogajuru ku mafaranga ibihumbi 55, igahita itanga umunara (antenne parabolique) ku buntu, kandi igurisha imirongo ya tereviziyo agera kuri 56 umuntu yihitiyemo ku mafaranga 6000 buri kwezi.

Ikoranabuhanga rigezweho (digital) ryo kureba tereviziyo cyangwa kumva radio, risaba kugura dekoderi ijyamo ikarita ifite imikorere nk’iya SIM card (ya terefone), umufatabuguzi aba yaguze kuri sosiyete ibishinzwe. Iyo karita niyo baseseka muri dekoderi bacomeka kuri tereviziyo cyangwa radio ifite aho baseseka intsinga.

Tele10 kandi yemeza ko mu kwezi k’Ugushyingo k’uyu mwaka izatangiza tereviziyo ya kabiri mu Rwanda, nyuma ya Tereviziyo y’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

None se ibiciro by’abonoment n’angahe? KandI KURI TELE 10 IBICIRO BIHAGAZE GUTE?

Gad yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

iyi ndayigura kabisa. Naho star times yo yaratwishe amashusho yayo amajwi biracikagurika. ariko ndizera ko canal ije nkigisubizo. Ikindi tubashimiye ibiciro bihendutse bashyizeho.

Dawidi yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Tubari inyuma, ariko nimusobanure neza ko niba muzakora nka Star Media tuzabajyana mu nkiko, mu gihe ibyo mwadusezeranyije mutabikoze. Kuko ntidushaka abantu bongera kudupfunyikira amazi i.e niba nta sport dushobora kureba nayo ntacyo yaba itumariye, kuko 80% ni sport tuba dushaka. Mubyigeho neza, mutubwire murebe ukuntu twitabira.

kaka yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

umushinga mwiza . kuri njye iyi nkuru iburamo kwerekana agashya ! izo programs zitaniye he ni iza star , yego starmedia turayizi ibyo yakoraga abaclients bayo mri iyi misi mishyize : amashusho asa nabi , acikagurika , kutabasha kwerekana sport , amashene yikata cg yifunga kandi ibyo bibazo byose bagaragaje ubshobozi buke bwo kubikemura . none se agashya aba bazanye ni akahe ? izo caine 56 zivugwa ni izihe ? nimusobanure ibintu byumvikane : abaclient bo ni isoko na gare ntimuzabona iyo mukakwiza niba muri serious than STAR MEDIA.Thx.

mutembe yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka