Perezida Kagame arasaba ko Drones muri Afurika zifashishwa mu kurengera ubuzima
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rumaze kubona inyungu mu gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drones’ mu bikorwa by’ubuzima no mu bikorwa remezo.
Aho ni ho yahereye ashishikariza ibindi bihugu bya Afurika kwitabira ikoreshwa rya Drones mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ibyo bihugu muri rusange.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 05 Gashyantare 2020 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya mbere ibayeho ku rwego rwa Afurika yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri utwo tudege duto twa Drones (Africa Drone Forum - ADF).
Iyo nama irimo kubera i Kigali, ku nkunga ya Banki y’Isi, Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere gahunda yo guhanga udushya no kwihangira umurimo. Yavuze ko iyo ari inkingi y’ingenzi mu iterambere ry’igihugu, ikaba n’inkingi ikomeye yakwihutisha iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Yagize ati “Twatangiye kubona inyungu, kandi hari izindi nyinshi tuzabona mu minsi iri imbere. Ubu Drones mu Rwanda zifashishwa mu gutwara imiti n’amaraso ku mavuriro ari mu bice bya kure mu gihugu. Icyo ni ikintu mu Rwanda twishimira twagezeho ku bufatanye n’ikompanyi ya Zipline.”
Perezida Kagame yakomoje no ku yindi kompanyi yitwa Charis UAS irimo gufasha abahinzi mu kwita ku bihingwa mu rwego rwo guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Akivuga ku kamaro ko gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drones’ , Perezida Kagame yanavuze ko hari ubundi buryo bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda bwo kugenzura ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi kugira ngo bufashe mu mikorere myiza y’imiyoboro itwara amashanyarazi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari n’undi mushinga urimo kwiga uburyo bwo gukoresha ‘Drones’ mu gutera umuti wica imibu itera Malaria, agaragaza ko hari byinshi bishobora kugerwaho hifashishijwe iri koranabuhanga rya Drones, avuga ko inama yiga ku iterambere rya Drones muri Afurika iziye igihe.
Perezida Kagame yasobanuye ko kugira ngo ikoreshwa rya Drones rigirire akamaro Afurika, bisaba ko ibihugu bya Afurika bishyiraho Politiki ihamye yo guhanga udushya no gushyiraho amategeko yo kurengera ibyo bihangano no kubiteza imbere.
Hari ibihugu bya Afurika bifite amategeko avuga ko Drones zigomba gukoreshwa n’inzego z’umutekano gusa, ibyo bikabangamira ibindi bikorwa by’iterambere Drones zakwifashishwamo. Perezida Kagame yasobanuye ko ku isonga Drones zifashishwa mu bikorwa by’umutekano, ariko ikirenzeho, zikanifashishwa mu bindi bikorwa by’iterambere kandi ko nta mpungenge bikwiye gutera abantu ko bimwe byabangamira ibindi kuko biba bisobanutse mu mategeko agenga imikoreshereze ya za Drones.
Perezida Kagame yanasobanuye ko ibihugu bya Afurika bidakwiriye kugarukira ku gukoresha Drones, ahubwo ko bagomba no kugera ku rwego rwo gukora Drones zikorewe ku mugabane wa Afurika. Ibyo Perezida Kagame yavuze ko bishoboka nk’uko byagaragarijwe mu ihuriro ririmo kwiga ku iterambere rya Drones muri Afurika.
Izo Drones zikorewe muri Afurika ngo zagira akamaro kanini kuko zakorwa hagendewe ku bibazo zigomba gukemura byugarije umugabane wa Afurika.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe n’ubufatanye bw’ibihugu mu rwego rwo gusangira ubunararibonye. Yifashishije urugero rw’amarushanwa yo kugurutsa Drones yabanjirije iyi nama, abera i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Yavuze ko ayo marushanwa yagaragaje ko hari inyungu mu gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rya Drones muri Afurika.
Andi mafoto:
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezida wacu numubyeyi mwiza kuko adushakira iterambere twese twitabire iterambere.