Nyamagabe: Urubyiruko rusanga imbuga nkoranyambaga zifite akamaro mu gusakaza ibikorwa byarwo
Urubyiruko rurangije itorero rusanga kwifashisha imbuga nkoranyambaga bifite akamaro mu gusakaza ibikorwa byarwo kuri rubanda no ku mubare mwinshi w’urubyiruko, kugira ngo n’abatitabira itorero babone ibikorerwamo.
Umubare mwinshi w’urubyiruko usanga ukoresha imbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, what’sapp, youtube, n’izindi nk’uburyo bwo gutumanaho bwihuse kandi buhendutse bubasha no kugera ku bantu benshi icyarimwe.
Urubyiruko rurangije itorero rutangaza ko nk’uko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwidagadura rushobora no kuzikoresha rwerekana uruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu kugira ngo n’abari mu mahanga babone ko rukora.

Uwitwa Vital Ndayisenga yagize ati “njyewe mbona ko ari umusingi wa mbere na mbere wo kugira ngo udufashe, ibikorwa byacu dukora bibashe kugera ku bantu bose babibone, niyo mpamvu nkatwe nk’urubyiruko tumaze gutorezwa ahangaha tuzazifashisha, kuko n’ubundi dusanzwe tuzikoresha”.
Uwitwa Angelique Umubyeyi nawe yagize ati “ndahamya ko abantu benshi batazi icyo urugerero rusobanura, nkatwe rero nk’intore, tuzavuga ko urugerero ari ifumbire y’ubumenyi, kubera ko ibyo twize tubasha kubishyira mu bikorwa, abantu benshi bakazabasha kubimenya biciye kuri za what’sapp na facebook”.
Ubuyobozi busanga urubyiruko rwifashishije imbuga nkoranyambaga rwagera kuri byinshi kandi rukabasha kwereka ibikorwa byarwo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha abishimangira muri aya magambo: “birashoboka cyane rwose ko urubyiruko, intore ziri ku rugerero, zakwifashisha imbuga nkoranyambaga mu bukangurambaga ndetse no mu kugaragaza ibyiza barimo bakora kandi ni byinshi”.
Ubuyobozi bushishikariza urubyiruko kutifashisha imbuga nkoranyambaga mu myidagaduro gusa ahubwo ko zakoreshwa no mu gusakaza ibikorwa by’iterambere rukorera mu byaro aho ruturuka.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|