Nyabihu: 2014 isize impinduka mu ikoranabuhanga ryinjira mu mibereho y’abaturage

Abaturage n’abakozi bo mu Karere ka Nyabihu barishimira intambwe yatewe mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye mu mwaka wa 2014, haba mu baturage, no mu nzego z’ubuyobozi.

Dushimimana Jean d’Amour, umwe mu batuye Akarere ka Nyabihu avuga ko ubu hirya no hino ikoranabuhanga ryorohejwe cyane kuko usanga hari aho ryigirwa nko mu byumba mpahabwenge (BDC cyangwa Telecentre) n’ahandi.

Avuga ko usanga nk’umuntu wo hasi acuruza umuriro kuri mudasobwa, atanga amafaranga yo gukoresha muri telefoni (me2U), cyangwa abitsa amafaranga kuri telefoni ye bikaba ari ibintu byo kwishimira.

Ayinkamiye asanga ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu mibereho y'abaturage kuko nawe arikoresha kenshi yifashishije terefoni ye.
Ayinkamiye asanga ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu mibereho y’abaturage kuko nawe arikoresha kenshi yifashishije terefoni ye.

Ibi kandi bigarukwaho na Ayinkamiye Charlotte ndetse na Niyigaba Jean Pierre bavuga ko ubu usanga n’umushumba yifitiye konti kuri mobile money, akaba aziko akoresheje Tigo cash, mtn mobile money cyangwa Airtel money ashobora kubona amafaranga byihuta cyangwa kuyabitsa akoresheje telefoni ye.

Niyigaba we anakomeza avuga ko ubu byoroshye kugura umuriro w’amashanyarazi ukoresheje telefoni, kureba uko konti yawe ihagaze n’ibindi kandi utishe akandi kazi. Ibi byose asanga bijyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga ritera imbere uko bwije n’uko bukeye mu Rwanda.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Karere ka Nyabihu, Ndikubwimana Pascal avuga ko uyu mwaka uretse byinshi byakozwe birimo kwigisha abaturage mudasobwa, uko bakoresha telefone zabo mu ikoranabuhanga n’ibindi, kuri ubu hari n’izindi ntambwe zikomeye uyu mwaka usize zitewe mu ikoranabuhanga yaba ku rwego rw’abakozi ndetse n’akarere.

Hifashishijwe Video Confrence ntibikiri ngombwa gukora ingendo bajya mu nama i Kigali.
Hifashishijwe Video Confrence ntibikiri ngombwa gukora ingendo bajya mu nama i Kigali.

Bimwe mu byo agarukaho ni uburyo bwa Video conference bwagabanije ingendo ku bakozi b’akarere bajyaga bajya mu nama zitandukanye i Kigali, ubu bakaba bazikurikirana hafi yabo kandi bakazitangamo ibitekerezo hakoreshejwe ubu buryo.

Anagaruka kandi ku buryo bworoshye bwo kumenya igihe abakozi bagerera ku kazi bukoreshwa kugeza ubu bwa Finger print, bwagezweho uyu mwaka ku buryo bitari ngombwa ko umukozi yandika mu ikayi ahubwo akoza urutoki kuri icyo cyuma gusa hakamenyekana igihe yagereye ku kazi.

Hari kandi n’uburyo bw’ikoranabuhanga bw’ishyinguranyandiko (e-filing cg e –document) bufite akamaro cyane.

IKoranabuhanga rya Finger Print rifasha kumenya igihe umukozi yagereye ku kazi.
IKoranabuhanga rya Finger Print rifasha kumenya igihe umukozi yagereye ku kazi.

Mu biteganyijwe mu mwaka wa 2015 harimo gukomeza gufata neza ibyagezweho no kugeza ikoranabuhanga mu bice bitandukanye by’ibyaro bigiye bifite umuriro w’amashanyarazi, abaturage bakagumya kwiga mudasobwa no kubona serivise zijyanye nayo mu buryo bworoshye.

Ikoranabuhanga n’iterambere ni bimwe mu bintu bidasigana ku buryo aho kimwe giteye imbere usanga n’ikindi biba ari uko, bikaba bivuga ko uko Akarere ka Nyabihu kagenda kagera ku iterambere rirambye ry’abaturage ari nako n’ikoranabuhanga ryinjira cyane mu mibereho yabo.

Bamwe mu baturage bigishijwe mudasobwa.
Bamwe mu baturage bigishijwe mudasobwa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bishimire aho bageze mu ikoranabuhanga kandi banategura intambwe zindi bazatera umwaka utaha maze baryoherwe n’ikoranabuhanga

loud yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

ninako bimeze mu Rwanda hose, uyu mwaka u rwanda rwagize iterambere rigaragara kandi mu nzego zose ahubwo abaturage banyabihu bakomereze aho rwose

joseph yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka