Muhanga : Icapiro rya Kabgayi ryijihije yubile y’imyaka 80 rishinzwe

Ubwo icapiro rya Kabgayi ryashinzwe mu mwaka 1932 ryizihizaga imyaka 80 rimaze rishinzwe, hagaragajwe aho ryavuye naho rigeze mu mikorere rigaragaza ko rishishikariye gukoresha ikoranabuhanga.

Iyi niyo mashini yinjiye bwa mbere mu icapiro rya Kabgagyi ikaba ariyo yacapaga ibitabo.
Iyi niyo mashini yinjiye bwa mbere mu icapiro rya Kabgagyi ikaba ariyo yacapaga ibitabo.

Iri capiro rishingwa ryari rifite imashini imwe isohora impapuro yakoreshwaga n’ibirenge, ndetse n’indi imwe yateranyaga impapuro kugirango haboneke igitabo ariko ubu ryageze ku ikoranabuhanga ku buryo ngo ibikenewe byinshi mu gihugu rishobora kubicapa ku gipimo cya 60%.

Cyakora ntabwo iri capiro riragera ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu hari bimwe mu binyamakuru bijya gusohorerwa hanze kuko ari ho hari amacapiro ahendutse. Kuri iki kibazo abakozi bifuje ko hashyirwamo imbaraga iri capiro rikabona n’ibindi bikoresho bigezweho.

Kuri iki gipande uyu mukozi yerekana niho hakorerwaga akazi k'icapiro ku nyuguti zicuze mu byuma.
Kuri iki gipande uyu mukozi yerekana niho hakorerwaga akazi k’icapiro ku nyuguti zicuze mu byuma.

Muri uwo muhango wabaye tariki 12/07/2014, Musenyeri Simaragde Mbonyintege uyobora diyoseze ya Kabgayi yavuze ko uko iri capiro ritera imbere ariko rizagura n’ibikoresho bigezweho kuko usibye no koroshya akazi ngo rinatuma hinjira agatubutse kuko abakozi bagabanuka.

Yemereye abakozi ati, « n’ubwo musaba imashini zigezweho nzazizana ariko mumenye ko benshi muri mwe muzahita mubura akazi kuko imashini zigezweho nyine zizabirukana hasigaremo nka batandatu».

Ubu icapiro rifite imashini zikomeye mu gusohora ibitabo n'inyandika ku buryo bwihuse.
Ubu icapiro rifite imashini zikomeye mu gusohora ibitabo n’inyandika ku buryo bwihuse.

Kubera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibikoresho by’icapiro byibwe byose, ibindi bikangizwa, byagize ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’iri capiro ndetse n’ubuzima bw’abarikoragamo ku buryo ubu ritarabasha kubashyira mu bwishingizi bw’ubuzima kandi mbere byarakorwaga.

Abakozi bifuje ko ibintu byakongera kumera nka mbere, bagashyirwa mu bwishingizi kandi bakongererwa imishahara kuko ubu icapiro rikora neza.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’icapiro rya Kabgayi, Padiri Jean Paul Cyimana, yavuze ko ubusanzwe abakozi b’iri capiro bavuzwaga naryo ndetse n’imiryango yabo ariko ubu byarahindutse kuko ubushobozi bwari butaraboneka. Ati « ubungubu rero ubwo rigenda ritera imbere ku buryo bugaragara, ndatekereza ko ibyo abakozi bifuje bizashyira bigashyirwa mu bikorwa».

Bamwe mu bakiriya b'Imena b'icapiro rya Kabgayi bahawe ceritifika z'ishimwe.
Bamwe mu bakiriya b’Imena b’icapiro rya Kabgayi bahawe ceritifika z’ishimwe.

Umwe mu bakoze muri iri capiro bakoresha imashini banyonga n’amaguru Muzehe Rwagahirima Gaspard avuga ko yavutse mu 1931, akaba yarabyaye abana 13 bose bakaba baragize imibereho myiza kuko yabashije kubarera ku mushahara yakoreraga aho yatangiye akorera ifaranga rimwe n’urumiya ku munsi mu mwaka wa 1946, aya akaba yari amafaranga menshi muri icyo gihe.

Uyu musaza waje no kuba Burugumesitiri wa Komine Mushubati imyaka itandatu nyuma yo kuva kuri iri capiro yakozeho imyaka 15, avuga ko ashishikariza urubyiruko gukunda umurimo kuko kubona amafaranga bisaba kwitanga no gukora cyane.

Muzehe Rwagahirima wakoresha iyi mashini yacapaga ibitabo muri za 1940.
Muzehe Rwagahirima wakoresha iyi mashini yacapaga ibitabo muri za 1940.

Ati « twe twinjiraga ku kazi muri impirimori saa kumi n’ebyiri tugasohoka saa kumi n’imwe, ntawasohotse, bivuze ko twakundaga akazi kacu kandi kari kavunnye, urubyiruko rero niruhaguruke rukore».

Kuri iyi sabukuru ya 80 iri capiro ryizihije, abakiriya baryo biganjemo za banki bahawe za ceritifika z’ishimwe, ndetse abakozi baryo bakuze n’abahakoze igihe kirekire bambikwa imidari y’ishimwe.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icapiro rya Kabgayi rirakataje mu iterambere. Imana irihe umugisha ryafashije cyane mu iterambere ry’abaturage n’izamuka ry’ubugeni mu by’amacapiro.

Rudakemwa yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka