Min.Nsengimana arasaba amadini gutoza urubyiruko ikoranabuhanga
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko mu myaka ibiri iri imbere serivisi nyinshi zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana avuga ko usibye gusezeranya abagiye gushinga ingo, izindi serivisi zose zikenerwa zigiye kujya zifashisha ikoranabuhanga kugira ngo zibashe kwihutishwa kandi zitange umusaruro.

Minisitiri Nsengimana asaba urubyiruko n’ababyeyi gushishikarira gushora no kwiga ikoranabuhanga kuko abaritangiye bamaze kugera ku ntambwe ishimishije.
Agira ati “Nta muntu utaravukanye impano, ikoranabuhanga twarigezeho ariko hari abo mbona bagitegereje kandi iyo utihuse riragusiga”.
Minsitiri Nsengimana kandi asanga amadini atandukanye yakagize uruhare mu gutoza no kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Akomeza agira ati “Mu myaka ibiri iri imbere Leta irateganya gutanga ibyemezo bitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuri terefone yawe, ibyo rero birasaba ngo twese tube twiteguye. Turasaba amadini gutegura sosiyete nshya kuko nta kindi kimenyetso kizatangwa”.
Ubwo Kigali Today yasuraga urubyiruko ruteraniye mu ihuriro ryarwo ritegurwa na Kiliziya Gaturika muri Diosezi ya Kabgayi, urubyiruko rwavuze ko rwiteguye gukoresha ikoranabuhanga kandi ko rwizeye ibyiza by’ikoranabuhanga.
Nzabahimana ukomoka muri Paruwasi ya Kinazi, avuga ko abasha kwiyandikisha mu bizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri terephone bikaba byaramukuriyeho kujya gutonda imirongo no gukora ingendo bajya kwiyandikisha kure.

Minisiteri y’urubyiruko, yo isanga urubyiruko rukwiye kwiga ikoranabuhanga kuko mu myaka iri imbere ari rwo ruzaba rurikeneye cyane kurusha abazaba bageze mu za bukuru kandi ko kuryiga no kurikoresha bizatuma rubasha kwiteza imbere.
Kiliziya Gaturika, yanatangirijwemo Ukwezi k’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga ko yiteguye gufasha urubyiruko nk’uko bisanzwe ariko ko na Minisiteri ibishinzwe yazayiba hafi.
Ephrem murindabigwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe abakecuru turerekeza he bahu,ko tutazashobora uvuduko wayo
nimwige ikoranabuhanga mwabanamwe mukiri bato dore muminsi irimbere ibintu byose bizaba ari ikorana buhanga gusa gusa
ikoranabuhanga ni ingenzi bityo udashaka ko rimusiga nagendane naryo rizamugirira akamaro